skol
fortebet

Umukinnyi wa Tottenham yafunzwe azira guteza impanuka

Yanditswe: Thursday 24, Dec 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Danny Rose w’ikipe ya Tottenham yatawe muri yombi azira gutwara imodoka ku muvuduko mwica bigatuma ateza impanuka mu rukerera ahagana saa 4:00 z’igitondo.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 30 yagongesheje imodoka ye ku byuma byo ku ruhande rw’umuhanda ahitwa Northampton.

Uwatanze amakuru yavuze ko imodoka ya Rose yangiritse cyane ndetse ipine rimwe rivamo nyuma yo kugonga.

Rose wahamagawe inshuro 29 mu ikipe y’Ubwongereza asanzwe avugwaho kugira imyitwarire mibi ari nayo mpamvu yirengagijwe n’umutoza Jose Mourinho.

Uyu mukinnyi yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa kuri station ya polisi ashinjwa uyu muvuduko ukabije yatwariragaho imodoka ye.

Polisi yavuze iti “Turemeza ko umusore w’imyaka 30 yafunzwe ashinjwa gutwara nabi bigateza impanuka kuri A45 muri Northampton uyu munsi saa 4:00.

Ubu afungiwe ku biro bya polisi ariko ntabwo ari byiza gutanga amakuru menshi kuri iki kirego.”

Ntabwo biramenyekana icyo Danny Rose yarimo gukora muri Northampton muri iki gitondo ariko aha hantu hitwa A45 ni hafi y’umuhanda M1 ukunze gucamo abantu bavuye I London bagiye gusura abantu babo ahitwa Doncaster muri South Yorks.

Uyu watangaje amakuru yagize ati “Imodoka yangiritse ku buryo bukabije inasigarana amapine 3.Yagize amahirwe yo kuyivamo ari muzima.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa