skol
Kigali
startimes

Umukinnyi wo mu Budage yavuye mu kibuga ajya gukubita umufana wari muri stade [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 September 2020 Yasuwe: 2330

Myugariro w’ikipe ya Hamburg witwa Toni Leistner yakoze agashya ubwo bari bamaze kunyagirwa ibitego 4-1 mu gikombe cya DFB Pokal n’ikipe ya Dynamo Dresden,ajya gukubita umufana muri stade.


Uyu myugariro wari umaze kunyagirwa ibitego 4-1,yarakajwe n’umufana w’ikipe ya Dynamo warimo kumuserereza ari guha ikiganiro umunyamakuru,niko kugihagarika yurira mu bafana ajya kumukubita.

Uyu mukinnyi ntiyatinye kwinjira mu bafana ibihumbi 10,053 bari baje kureba uyu mukino niko kujya gukubita uyu mufana w’ikipe bari bahanganye wari wakamejeje abandagaza.

Uyu myugariro Leistner yaguzwe na Hamburg mu mpeshyi imukuye muri QPR yo mu Bwongereza gusa yari yarigeze gukinira iyi kipe ya Dynamo Dresden.

Leistner yavuye mu kibuga asanga uyu mufana aho yari ahagaze niko kumusunika igituza yitura hasi ariko abandi bafana bagenzi be bahise bahagoboka baramusunika nawe asubira inyuma hafi no kwitura mu ntebe.

Si ubwa mbere umukinnyi avuye mu kibuga akajya kurwana n’umufana muri stade aho bicara,kuko muri Werurwe uyu mwaka,umukinnyi wo hagati wa Tottenham witwa Eric Dier yavuye mu kibuga ajya mu bafana kurwana n’umufana washakaga guhohotera umuvandimwe we mu mukino basezerewemo na Norwich muri FA Cup iheruka.

Eric Dier w’imyaka 26 yakoze amahano ava mu kibuga yirukira mu bafana agiye guhangana n’umufana washakaga gukubita umuvandimwe we Patrick.

Uyu mufana yashakaga gutura umujinya umuvandimwe wa Dier cyane ko bari bamaze gusezererwa kuri penaliti 3-2 na Norwich muri FA Cup nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Byavuzwe ko uyu mufana yatukaga Dier amushinja ko yabatsindishije hanyuma umuvandimwe w’uyu mukinnyi aramwegera amuturisha undi ashaka kumutura umujinya.

Uyu mukinnyi akimara kubona ko umuvandimwe we yugarijwe ndetse ari guterana amagambo bikaze n’uyu mufana,yahise ava mu kibuga igitaraganya yinjira mu gice cy’iburengerazuba bwa stade ajya guhangana n’uyu mufana.

Dier yasimbutse intebe 20 azamuka kugira ngo agere aho uyu mufana yari ari ngo bahangane gusa yahise ahunga uyu mukinnyi ahageze aramubura.

Abafana bari kuri stade babonye uyu Dier ameze nk’umusazi baramubisa aratambuka ageze aho yajyaga avuza induru ati“n’umuvandimwe wanjye.”

Dier yahise amanukana n’umuvandimwe we bajyana mu rwambariro gusa yahise ahabwa ikarita itukura kubera iyi myitwarire mibi nubwo umukino wari warangiye.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble OLIVIER

    ibyobintu sibyo

    2 months ago

Inzindi nkuru

Joe Willock ukinira Arsenal yarokotse impanuka y’imodoka [AMAFOTO]

Umukinnyi ukiri muto Joe Willock ukina hagati mu ikipe ya Arsenal yakoze...
28 November 2020 Yasuwe: 748 0

Amakipe 17 arimo n’iya Chris Froome azitabira Tour du Rwanda 2021 izakinirwa...

Uyu munsi nibwo abategura irushanwa rya Tour du Rwanda na FERWACY bashyize...
27 November 2020 Yasuwe: 870 0

Yahuye n’uruva gusenya kubera kwifotoreza ku murambo wa Diego Maradona...

Umugabo witwa Diego Molina wari mu batoranyijwe ngo batunganye umurambo wa...
27 November 2020 Yasuwe: 4379 0

Arsenal yagiriye ikibazo muri Norway nyuma yo gutsinda Molde

Ikipe ya Arsenal yaraye itsindiye Molde ku kibuga cyayo muri Norway yaraye...
27 November 2020 Yasuwe: 2731 0

Gor Mahia yashyize hanze abakinnyi irazana I Kigali batarimo Jules...

Ikipe ya Gor Mahia igomba gukina na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF...
27 November 2020 Yasuwe: 1253 1

Abakunzi ba Basketball bipimishije Covid-19 bemerewe kureba amajonjora y’...

Minisiteri ya siporo yatangaje ko abakunzi ba Basketball bipimishije...
27 November 2020 Yasuwe: 298 0