skol
fortebet

Umukinnyi yiyahuye kubera imvune yagize igatuma abaganga bamusaba kutazongera gukina

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Sam Reid w’imyaka 23 wakinaga umukino wa Rugby, yasanzwe yiyahuye,nyuma yo kuvunika rimwe mu magufwa yo mu mugongo abaganga bamusaba kureka uyu mukino ku myaka 16 y’amavuko.

Sponsored Ad

Uyu musore akibwirwa ko agomba gusezera kuri uyu mukino,yahuye n’ihungabana rikomeye yamaranye imyaka 7,none byarangiye yiyahuye.

Mama we yabwiye abanyamakuru ko umwana we yari amaze imyaka yihebye ndetse adashaka kugira uwo avugisha mu bagize umuryango we.

Yagize ati “Sam ntiyifuzaga ko hagira umuntu ubona ko ababaye.Yari umuntu wari ufite akababaro kenshi ndetse akimara kuva mu mukino kubera imvune,ntiyigeze yemera ko hari umuvugisha kugeza ku munsi wa nyuma yiyahuye.”

Uyu musore yasabwe na muganga kutazongera gukina umukino wa Rugby, ubwo yavunikaga igufwa,bituma yiheba ndetse ahitamo kwiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa