skol
fortebet

Umukinnyi Zimbabwe igenderaho yavunitse mbere yo gukina n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w Zimbabwe witwa Marshall Munetsi ukina hagati mu kibuga yagiriwe inama n’ikipe akinira mu Bufaransa ya Stade Reims yo kumara ukwezi adakina akabazo yagize bizatuma adakina imikino ya mbere yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2023 bazakina n’u Rwanda na Nigeria.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukina afasha myugariro,yavunitse izuru mu mukino iyi kipe ye yatsinzemo igitego 1-0 Lorient,kuwa 28 Ukwakira.

Uyu yahise ajyanwa kwa muganga ku munota wa 66 w’umukino ndetse byatumye adakina umukino batsinzwemo na Nantes FC kuwa 05 Ugushyingo.

Abaganga ba Stade Reims basabye uyu mukinnyi kudakinira igihugu cye muri iyi mikino ibiri kugira ngo iri zuru rye rikire neza.

Munetsi n’umwe mu bakinnyi Zimbabwe igenderaho ndetse kumubura n’igihombo gikomeye ku mutoza Baltemar Brito ushaka kwigaragaza muri iyi mikino.

Uyu mugabo amaze gukinira imikino 10 ikipe ya Stade Reims muri uyu mwaka w’imikino aho amaze gutsinda ibitego 2 ndetse anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.

Zimbabwe izasura uRwanda kuri Huye Stadium kuwa 15 Ugushyingo hanyuma iyo Stade bayakirireho Nigeria kuwa 19 Ugushyingo.

Munetsi yavukiye Bulawayo muri Zimbabwe tariki ya 22/6/1996.

Igiturage Munetsi avukamo bakabije inzozi tariki ya 11/6/2019 ubwo yagurwaga na Reims yo mu Bufaransa abasinyira imyaka ine, amaze kuyitsindira ibitego 15 n’imipira 9 yavuyemo ibitego.

Kuva 2019 mu gikombe cy’Afurika cyabereye mu Misiri, Munetsi n’inkingi ikomeye muri The Warriors ba Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa