skol
fortebet

Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Police FC wahagaritswe utarangiye kubera kwica amategeko

Yanditswe: Sunday 25, Apr 2021

Sponsored Ad

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya RAYON SPORTS FC na Police FC wahagaritswe ku munota wa 23 kubera ko Rayon Sports yari yawuteguye ngo itari yasabye aba Police baza kurinda umutekano.
Rayon Sports yatunguye Police FC iyisaba kuza kuri uyu mukino ku cyumweru nyamara amakuru yavugaga ko uzaba ku munsi w’ejo.
Amakuru avuga ko Rayon Sports yamenyesheje Police FC ko barakina uyu munsi cyane ko no kuwa Gatanu Perezida wayo atigeze atangaza umunsi uzaberaho.
Ubwo yasinyishaga Luvumbu na Muhire (...)

Sponsored Ad

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya RAYON SPORTS FC na Police FC wahagaritswe ku munota wa 23 kubera ko Rayon Sports yari yawuteguye ngo itari yasabye aba Police baza kurinda umutekano.

Rayon Sports yatunguye Police FC iyisaba kuza kuri uyu mukino ku cyumweru nyamara amakuru yavugaga ko uzaba ku munsi w’ejo.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yamenyesheje Police FC ko barakina uyu munsi cyane ko no kuwa Gatanu Perezida wayo atigeze atangaza umunsi uzaberaho.

Ubwo yasinyishaga Luvumbu na Muhire Kevin ku munsi w’ejo,nabwo ntihatangajwe igihe uyu mukino uzaberaho.

Uyu mukino wa gicuti wari ugamije gutyaza abakinnyi ku mpande zombi cyane ko yaba Muhire Kevin na Luvumbu bari kuwukina ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe na Police FC yari kureba abakinnyi bayo.

Imikino ibanza y’amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1-8 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11-17 Gicurasi 2021.

Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y’uko icakirana n’umukeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.

Kuri uyu munsi,abakinnyi 10 ba As Muhanga Football Club n’abafasha b’abatoza 2 basanze banduye COVID-19. Umukino wa Gicuti wari guhuza iyi kipe na Sunrise FC uhise usubikwa.
Amakuru

Ibitekerezo

  • ariko nkubu FERWAFA na Minispoc bizarekeraho kutwicira no kuzana amatiku mubakunzi ba ruhago ryari koko? ejo bundi ni nde utarabonye ko umukino wa APR fc utari wujuje ibyangombwa byo kwirinda ku buryo bugaragara namabwiriza batari bayujuje ...ariko bakawureka ukaba ngo kuberako ari APR ariko rayon ngo abashinzwe umtekano umukino uratangira ugeze ku munot wa 23 ngo uhagarare...turabarambiwe ...nabagira inama yo kwegura mwese...mutaraduteza umwiryane....murakabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa