skol
fortebet

Umukobwa watwaye imidari 2 ya Zahabu mu isiganwa ry’amaguru yaraye akuyemo inda

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Sanya Richards-Ross, Umunyamerikakazi ukora umwuga wo gusiganwa ku maguru (athletism) yivugiye ubwo ko umukobwa wese azi ukina umukino wo kwiruka yakuyemo inda. Uyu mugore yavuze ko ikibazo cyo gukuramo inda ku bushake kidakunda kuvugwaho cyane cyane mu nzego za siporo.
Uyu munya Jamaica akaba n’Umunyamerika yabitangarije mu gitabo cye ko yakuyemo inda ku bushake mbere y’umunsi umunsi umwe wonyine ngo yitabire iamarushanwa y’abatelete yabereye i Beijing muri 2008.
Richards-Ross yagize ati (...)

Richards-Ross yagize ati “Ntawundi mukobwa w’umu-atelete nzi utarakuyemo inda kandi birababaje pe. Kubwanjye ndizera ko ibi mvuze bizagira umumaro-bizafasha by’umwihariko abakobwa bakiri bato kudakora nk’ibyo nakoze (gukuramo inda).”

Richards-Ross, yatwaye imidari ya Zahabu muri metero 400 na 1600 muri 2008 ubwo yari afite imyaka 23. Iki gihe nibwo yari yaraye akuyemo inda abifashijwemo n’abaganga. Gusa, abaganga bari bamuhaye iminsi 14 y’ikiruhuko ariko we arayanga bucya rimwe ajya mu irushanwa ry’i Beijing mu Bushinwa.

Richards ntiyatwaye imidari ya zahabu 2 yonyine ahubwo yanakomeje gutwara indi ya bronze muri iryo rushanwa.

Uyu mugore kandi avuga ko mu gihe cy’ishuri abakobwa batabona kenshi impanuro za ba nyina ahubwo ngo ibitekerezo bagenderaho ni ibya bagenzi babo b’urungano.

Ngo akenshi urubyiruko rwizera ko umukobwa ukora siporo (physically fit) adashobora gusama inda ngo kuko uburumbuke bwabo buba buri hasi. Richards-Ross avuga ko abari benshi bayobya n’iyo myumvire itariyo bigatuma bagwa mubyo batiteze.

Richards_Ross yizera ko Imana yamubabariye kubw’icyaha yakoze cyo gukuramo inda gusa nawe yinenga kubw’ibyo yakoze.

Mu magambo ye, Richards-Ross agira ati “Ndabizi ko Imana yambabariye, nanjye kandi naribabariye kubwo guhitamo ikidakwiye. Ubu ngiye kwitwa umubyeyi kandi Imana yongeye kumpa umugisha. Ndiyumva konakijijwe kandi ndizera ko ngiye gufasha guhinduka.”

Ibitekerezo

  • gukuramo inda ni ubwicanyi gusa imana yanga icyaha ntiyanga umunyacyaha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa