Umukunzi w’umukinnyi James Maddison yasajije benshi kubera amafoto yashyize hanze
Yanditswe: Monday 09, Oct 2023
Umukunzi w’umukinnyi wa Tottenham, James Maddison witwa Kennedy Alexa, yafashe bugwate imbuga nkoranyambaga kubera amafoto yambaye utwenda two kogana [bikini]yashyize hanze.
Maddison na Kennedy batangiye gukundana mu 2020 kandi bafitanye umuhungu witwa Leo.
Uyu mukobwa w’imyaka 29 ni umunyamideli wahoze atuye i Los Angeles mbere yo kugaruka mu Bwongereza.
Kuva icyo gihe,yatangaje gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ashotorana cyane cyane kuri Instagram.
Kuri iyi nshuro yifotoje yambaye bikini ntoya yera ubwo yishimiraga izuba ryo mu Butaliyani.
Kennedy yaherekeje amafoto ye amagambo agira ati: "Umukobwa wishimye."
Amafoto ye yakunzwe n’abarenga 4000 mu gihe gito nubwo akurikirwa n’abantu 63.400 kuri Instagram.
Umufana umwe yanditse ati: "Umwamikazi."
Undi yagize ati: "Mama mwiza."
Uwa gatatu yaranditse ati: "mbega umukobwa."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *