skol
fortebet

Umukunzi w’umwe mu bakinnyi ba Real Madrid yatutse Casemiro amuhora kuyivamo

Yanditswe: Sunday 21, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi w’Umukinnyi Federico Valverde witwa Mina Bonino, yasabye cyane Casemiro kutava muri Real Madrid ndetse aramutuka nyuma y’amakuru avuga ko agiye muri Manchester United.
Mu ifoto yashyizwe kuri Whatsapp y’ikiganiro uyu mugore yagiranye na Casemiro,yamubwiye amagambo akomeye amusaba kutagira aho ajya.
Abafana benshi ba Real Madrid ntibishimiye amakuru yo kugurishwa kwa Casemiro muri Manchester United.
Ntaho batandukaniye na benshi mu bakinnyi bamaranye igihe kinini bo muri Brazil (...)

Sponsored Ad

Umukunzi w’Umukinnyi Federico Valverde witwa Mina Bonino, yasabye cyane Casemiro kutava muri Real Madrid ndetse aramutuka nyuma y’amakuru avuga ko agiye muri Manchester United.

Mu ifoto yashyizwe kuri Whatsapp y’ikiganiro uyu mugore yagiranye na Casemiro,yamubwiye amagambo akomeye amusaba kutagira aho ajya.

Abafana benshi ba Real Madrid ntibishimiye amakuru yo kugurishwa kwa Casemiro muri Manchester United.

Ntaho batandukaniye na benshi mu bakinnyi bamaranye igihe kinini bo muri Brazil ndetse n’abamwegereye bakinanaga. Mina Bonino, umukunzi wa Fede Valverde, yahaye ubutumwa bukomeye uyu mukinnyi wo hagati ndetse anakoresha amagambo yo gutukana kugira ngo agaragaze ko atishimiye.

Yanditse ati "wigenda gicucu"tugenekereje mu kinyarwanda mu rwego rwo kumusaba kutava muri iyi kipe ariko byarangiye ubu n’umukinnyi mushya wa United.

Yaba Bonino cyangwa undi muntu uwo ari we wese ntiyashoboye guhindura imitekerereze ya Casemiro,kuko kugenda kwe kwamaze kwemezwa n’amakipe yombi.

Ikiganiro nubwo bivugwa ko cyari urwenya hagati y’uyu mugore na kizigenza Casemiro,gusa uyu mugore ntiyishimiye kugenda kwe.

Uyu munya Brazil yari umukinnyi ukunzwe cyane mu rwambariro rwa Real Madrid kandi icyemezo cyo kugenda cyaje byihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa