skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo nawe yinjiye mu bucuruzi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yashoye amafaranga ye mu bucuruzi aho yatangaje ko yafunguye iduka ricuruza imyenda rye bwite.

Sponsored Ad

Uyu mugore usanzwe akunda ibijyanye n’imideli yatangarije abantu miliyoni 23 bamukurikira kuri Instagram ko yafunguye iduka ricuruza imyenda gusa ntiyigeze atangaza igihe imyenda ye izatangira gucuruzwa.

Georgina Rodriguez w’imyaka 26 yifotoje yambaye imyenda ya siporo afashe n’igikapu cyiza cy’abagore bikekwa ko ari kimwe mubyo azajya acuruza.

Aya mafoto yahise yandikaho ati “Riraje vuba OM by G."

Georgina si ubwa mbere acuruje imyenda kuko yahuriye bwa mbere na Cristiano Ronaldo mu iduka rya Gucci yacuruzagamo I Madrid.

Mu bantu bishimiye uyu mwanzuro wa Georgina harimo n’uwahoze ari umugore wa James Rodriguez ndetse akaba na mushiki w’umunyezamu David Ospina wahoze arindira Arsenal witwa Daniela.

Daniela yagize ati “Ni byiza nshuti!Yego ndayishaka.”

Benshi mu bakurikira uyu mubyeyi w’umwana umwe bashimye iri duka yafunguye.

Byitezwe ko iri duka rya Georgina Rodriguez rishobora gukomera abifashijwemo n’uyu mukunzi we Cristiano Ronaldo usanzwe atsinda yaba mu kibuga no hanze yacyo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa