skol
fortebet

Umukunzi wa Sabalenka uzwi muri Tennis yapfuye yiyahuye

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi wa Aryna Sabalenka,nimero ya kabiri ku isi muri Tennis mu bagore, witwa Konstantin Koltsov wahoze akina imikino ya Hockey,NHL,yapfuye ku wa mbere azize kwiyahura.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 42 ngo yasimbutse ku ibaraza rya St. Regis Bal Harbour Resort,hoteli y’inyenyeri eshanu, yikubita hasi arapfa.

Polisi ya Miami yemeje ko uyu yapfuye azize kwiyahura ahagana saa 12:39 zo kuri uyu wa 18 Werurwe.

Iyi polisi ivuga ko yahamagawe ihita itangira iperereza ndetse ngo nta kosa rindi ryakozwe ku buryo byakekwa ko ari ubwicanyi.

Urupfu rwa Koltsov rwemejwe n’ikipe yo mu Burusiya Salavat Yulaev, aho yari umutoza wungirije.

Mu magambo yayo, Salavat Yulaev yagize iti: "N’akababaro gakomeye turabamenyesha ko umutoza wa Salavat Yulaev, Konstantin Koltsov yapfuye.

Yari umuntu ukomeye kandi wishimye, yakundwaga kandi akubahwa n’abakinnyi, abo bakorana, ndetse n’abafana. Konstantin Koltso iteka azahora yanditse mu mateka y’ikipe yacu. Aruhukire mu mahoro. ”

Uyu mugabo byavuzwe ko yatangiye gukundana na Aryna muri Kamena 2021 ndetse apfuye bamaranye imyaka 3.

Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa w’imyaka 25 ashobora kubirenga we akaza gukina mu irushanwa rya Miami Open muri iki cyumweru cyane ko kuri uyu wa kabiri yakoze imyitozo.

Aryna ntarabasha kuganira n’itangazamakuru ngo yemeze niba azakina iri rushanwa aho gahunda yemeza ko azakina kuwa Gatanu nihatagira igihinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa