skol
fortebet

Umunya Ethiopia Temalew Bereket niwe wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunya Ethiopia witwa Temalew Bereket Desalegn niwe wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bahagurutse i Rubavu babanza kuzenguruka inshuro enye uyu mujyi mbere yo gufata umuhanda werekeza mu Kinigi kuntera y’ibirometero 108.

Sponsored Ad

Uyu munya Ethiopia yigaranzuye umwana muto w’Umunyarwanda uri kwitwara neza Mugisha Moise bageranye ku murongo nyuma yo kuyobora igihe kinini irushanwa aho bakurikiwe na Azzedine Lagab.

Mugisha Samuel wagumanye umwenda w’umuhondo yavuze ko irushanwa ryabagoye kuko abakinnyi bahanganye bagerageje gusatira bikomeye birangira umunya Algeria witwa Azzedine Lagab abacitse ndetse agabanya iminota 3 bamurushaga, hasigara amasegonda 44.

Kubera ko aka gace kari kagufi katarimo ahazamuka cyane,byatumye abanyarwanda bagorwa cyane n’abanya Ethiopia ndetse n’Abadage byatumye benshi bagabanya igihe ku rutonde rusange.

Uyu ni umunsi wa 5 Mugisha Samuel yambaye umwenda w’umuhondo bivuze ko asigaje ibirometero 200 kugira ngo agere ku ntsinzi ikomeye mu mateka ye.

Mugisha Samuel aracyarusha amasegonda 21 Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de Lumière mu Bufaransa, umukurikiye mu gihe ku mwanya wa 3 haza HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia urushwa amasegonda 24 na Mugisha.

Uko bakurikiranye ku gace ka gatandatu ka Rubavu -Kinigi:
1. Desalegn Bereket Temalew 2h,53’38"
2. Mugisha Moise 2h,53’39"
3. Julius Jayde 2h,54’01"
4. Lagab Azzedine 2h,54’01"
5. Manizabayo Eric 2h,54’05"

Urutonde rusange uteranyije ibihe by’uduce dutandatu:
1. Mugisha Samuel 19h,31’52"
2. Uwizeye Jean claude 19h,32’13"
3. Hailemichael Mulu 19h,32’15"
4. Lagab Azzedine 19h,32’35"
5. Losano Riba david 19h,33’42"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa