skol
fortebet

Umunyabigwi Rafael Nadal yanditse amateka mashya muri Tennis

Yanditswe: Sunday 30, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal yavuye inyuma akimara gutsindwa amaseti 2-0 atsinda umukino w’amateka yahuragamo na Daniil Medvedev mu irushanwa rikomeye muri Tennis rya Australian Open ryasojwe kuri iki cyumweru.
Kuri iki cyumweru, Rafael Nadal yongeye kwandikaamateka nyuma yo gutsinda Daniil Medvedev ku mukino wa nyuma wa Australian Open 2022, aba umuntu wa mbere wegukanye ibikombe 21 by’amarushanwa akomeye akinwa muri Tennis azwi nka Grand Slams.
Uyu munya Espagne yatsinze (...)

Sponsored Ad

Kizigenza mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal yavuye inyuma akimara gutsindwa amaseti 2-0 atsinda umukino w’amateka yahuragamo na Daniil Medvedev mu irushanwa rikomeye muri Tennis rya Australian Open ryasojwe kuri iki cyumweru.

Kuri iki cyumweru, Rafael Nadal yongeye kwandikaamateka nyuma yo gutsinda Daniil Medvedev ku mukino wa nyuma wa Australian Open 2022, aba umuntu wa mbere wegukanye ibikombe 21 by’amarushanwa akomeye akinwa muri Tennis azwi nka Grand Slams.

Uyu munya Espagne yatsinze umukino nyuma yo gutsindwa amaseti abiri ku busa ku nshuro ya mbere muri Grand Slam mu myaka 15 ishize, kugira ngo agere ku gahigo kadasanzwe mu mwuga we, bituma arenga kuri Roger Federer na Novak Djokovic mu kugira ibi bikombe bikomeye muri Tennis dore ko bose uko ari 3 banganyaga 20.

Intsinzi ye idasanzwe yayigezeho nyuma yo gutsinda amaseti 3-2 [2-6 6-7 (5-7) 6-4 6-3 7-5] mu mukino wamaze amasaha atanu n’iminota 24. Iki ni igikombe cye yari cya kabiri muri Melbourne Park kuko yaherukaga muri 2009.

Nadal yabaye umukinnyi wa kabiri nyuma ya Djokovic wegukanye buri gikombe cya Grand Slam byibuze inshuro 2 kuva iyi siporo yahinduka umwuga muri 1968.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yari afite ubwoba ko ashobora gusezera kuri uyu mukino mu mezi abiri ashize, kubera ikibazo cy’imvune ikomeye y’ikirenge yagize ndetse akagera muri Australia akererewe kubera kurwara Covid-19.

Ku nshuro yakoze agashya ko kuva inyuma yatsinzwe amaseti 2-0 agatsinda umukino muri Grand slam, nyuma yo kubikora atsinze Mikhail Youzhny muri ​​Wimbledon muri 2007 kandi niwe wa mbere wabikoze ku mukino wa nyuma wa Australian Open nyuma ya Roy Emerson wabikoze mu mwaka wa 1965.

Nyuma yo guhabwa igikombe, Nadal yarebye uwo bari bahanganye, agira ati: "Nzi ko ari igihe kitoroshye. Daniil, uri umutsinzi utangaje.

"Nageze muri uyu mwanya inshuro ebyiri muri iri rushanwa. Sinshidikanya ko uzatwara iki gikombe inshuro nyinshi mu mwuga wawe. Uyu n’umwe mu mikino yanteye amarangamutima menshi kurusha iyindi mu mwuga wanjye wa Tennis no guhangana nawe mu kibuga ni icyubahiro gusa.

"Sinzi icyo navuga. Kuri njye, biratangaje gusa. Mvugishije ukuri, ukwezi kumwe n’igice ntabwo nari nzi niba nzashobora gusubira mu kibuga none ndi hano gusangira igikombe namwe.Ntabwo muzi uko narwaniye kugera hano. Murakoze cyane ku bw’inkunga yose.

"Nta gushidikanya, iki ni kimwe mu bihe by’amarangamutima mu mwuga wanjye wwo gukina Tennis. Inkunga nahawe mu byumweru bitatu bishize, igiye kuguma mu mutima wanjye ubuzima bwanjye bwose.

"Mu byukuri sinshobora gusobanura ibyiyumvo mfite muri iki gihe ariko ngiye gukomeza gukora uko nshoboye kose nzagaruke hano umwaka utaha."

Nadal wakinaga umukino wa nyuma wa Grand Slam ku nshuro ya 29, yashyizwemo igitutu gikomeye na Medvedev ukoresha ingufu cyane ndetse ufite ubuhanga muri service,we yari ageze ku mukino wa nyuma wa Grand slam ku nshuro ya 4 ndetse yatwaye imwe gusa.

Muri izi nshuro enye, Uyu murusiya yahuye na Djokovic cyangwa Nadal wanaherukaga gutsinda uyu musore w’imyaka 25 ku mukino wa nyuma wa US Open muri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa