skol
fortebet

Umunyabigwi wa Arsenal yitabiriye ibirori byo #KwitaIzina

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi wa Arsenal,wabaye myugariro ukomeye mu Bwongereza, Sol Campbell, yageze mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina.

Sponsored Ad

Sulzeer Jeremiah Campbell yamaze imyaka 20 akina muri Premier League aho yakiniye amakipe menshi arimo Tottenham,Arsenal n’izindi ndetse yamaze imyaka 11 ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Uyu afatwa nk’umwe mu ba myugariro beza babayeho mu gihe cye.

Yari mu ikipe ya Arsenal yamaze imikino 49 idatsinzwe aho yegukanye Premier League n’ibindi bikombe.

Uyu mugabo, Sol Campbell yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 29 Kanama 2023.

Igikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina abana b’ingagi kigiye kongera kubera mu Kinigi, aho giteganyijwe ku wa 1 Nzeri 2023.

Ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga ni ikirango cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, bikaba akarusho ku Karere ka Musanze kazicumbikiye.

Ni ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, hizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bisigaye hake ku Isi.

Uyu muhango umaze kumenyerwa nk’uhuruza amahanga kuko witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi, ibyamamare muri ruhago, sinema n’umuziki ndetse n’abaharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuri ubu abana b’Ingagi 23 nibo bazitwa amazina nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB. Buri mwana w’ingagi aba afite umushyitsi yaba uwaturutse mu Rwanda cyangwa hanze yahoo, umwita izina.

Nk’umwaka ushize, abarimo Umwami w’u Bwongereza, Charles, Didier Drogba n’abandi bise amazina abana b’Ingagi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa