skol
fortebet

Umunyamakuru Sam Karenzi yasabye Leta kugabanya ku mafaranga ahabwa abo muri VISIT RWANDA akajya muri shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’Imikino kuri Fine FM, Sam Karenzi, yasabye inzego bireba gutekereza uko zashyigikira Shampiyona y’u Rwanda ku buryo igira amakipe ashobora guhatana muri African Super League, Irushanwa ryamamaza Visit Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru w’inararibonye mu mikino,yavuze ko byari bikwiriye ko nibura hagira amafaranga yashyirwa muri shampiyona y’u Rwanda igakomera aho gukomeza gushora cyane mu bafatanyabikorwa ba VISIT RWANDA.

Yagize ati "Ndasaba ababifite mu nshingano kureba uko bagabanya kuyo baha aba bafatanyabikorwa ba VISIT RWANDA bakatubonera nibura miliyari 2 FRW bakazishora muri ruhago nyarwanda.

Niba koko tugeze ku rwego rwo gutera inkunga Super League tukaba tutagira ikipe hano yayikina,tukaba tugikina shampiyona ya miliyoni 25 FRW,birababaje."

Ibi Sam Karenzi abivuze nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki 17/10/2023, Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu cy’iterambere “RDB”, isinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, aho Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’amakipe yose azitabira "Africa Football League".

Ni amasezerano agamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika binyuze mu irushanwa rishya rizwi nka "Africa Football League" biteganyijwe ko rizatangira tariki 20/10/2023 rikazahuza amakipe ya mbere umunani muri Afurika.

Buri kipe yose itegetswe kwambara VISIT RWANDA ndetse no kuba agomba gukoresha Rwandair mu gihe akomoka mu gihugu iyi kompanyi ikoreramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa