skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino Muramira Regis yatawe muri yombi

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino kuri City Radio ndetse no kuri BTN TV Muramira Francois Regis yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali azira gukubita umuntu bahuriye mu kabari kazwi nka Fantastic mu mujyi wa Kigali.
Uyu munyamakuru ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu mujyi wa Kigali,yakubise umuntu aramukomeretsa tariki 26 Gashyantare 2018, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino kuri City Radio ndetse no kuri BTN TV Muramira Francois Regis yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali azira gukubita umuntu bahuriye mu kabari kazwi nka Fantastic mu mujyi wa Kigali.

Uyu munyamakuru ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu mujyi wa Kigali,yakubise umuntu aramukomeretsa tariki 26 Gashyantare 2018, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru.

Muramira nahamwa n’iki cyaha,azahanwa n’ingingo ya’148 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ibitekerezo

  • Birabibyuya namwikundiraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa