skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA yafashe umwanzuro utangaje nyuma yo kwemeza ko APR FC izatsinda Rayon Sports

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro,Luckman Nzeyimana,yemeye gutanga umwana we w’imfura ngo abe umufana wa Rayon Sports,kubera ibyo yari yavuze mbere y’umukino ko APR FC inyagira Rayon Sports.

Sponsored Ad

Bwana Lucky yari yatangaje mu cyumweru gishize ko APR FC izatsinda Rayon Sports ikinyuranyo kiri hejuru y’ibitego bibiri ariko byarangiye ariyo itsinzwe ibitego biri hejuru ya bitatu.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023,uyu munyamakuru yagiye kuri Radio Rwanda asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports ndetse avuga ko mu kwica icyiru yemeye ko umukobwa we mukuru yaba umufana wa Rayon Sports.

Yagize ati "Nabwiye Madamu Divine nti nakoze ibara,icyo ngiye gukora nuko icyo ngiye kubwira abafana ba Rayon Sports,sinafana Rayon kuko ndi umuyovu,nawe ntiwayifana kuko ufana APR FC,reka mu rugo tugiremo umu Rayon.Ka Gakobwa kanjye nakagize aka Rayon.

Ubu n’umurayon ubu ntegereje umwenda we.Ku mukino wa Gasogi United ndamwinjiza ikibuga."

Uyu yavuze ko nk’umuryango bagiye inama bemeza ko uwo mwana w’umukobwa agomba kuba umufana wa Rayon Sports aho kugira ngo abafana bajye babaseka.

Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0 bya Charles Bbaale,Kalisa Rashid na Joachiam Ojera yegukana igikombe cya Super Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa