skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA yanenze bikomeye umutoza wa APR FC

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa RBA, Rugaju Reagan,umaze kwigarurira benshi kubera ubuhanga bwe mu gusesengura,yavuze ko umutoza wa APR FC nta bushobozi afite bwo kuyindura ikipe ikomeye nubwo afite impamyabumenyi zihanitse.

Sponsored Ad

Ubwo uyu munyamakuru yogezaga umupira wa APR FC na Gaadiidka kuwa Gatandatu,tariki ya 19 Kanama,yavuze ko ibyo Umutoza Thierry Froger yakoze cyane cyane mu misimburize ye biciriritse ku buryo na we yabikora.

Ni nyuma y’uko uyu Mufaransa yakuyemo Shaiboub Ali agashyiramo Mugisha Gilbert asizemo Taddeo Lwanga wari hasi cyane.

Ati “Ariko uyu mutoza ni agashya, naba i Nyarugenge ndumiwe. Akuyemo umukinnyi wayoboraga umukino nk’uko yabikoze ubushize agakuramo Christian yihera umwanya Ojera. Ntabwo Thierry Froger ari umutoza ukomeye ni yo mpamvu Katumbi yamwirukanye mu kwezi kumwe.”

“Ni umutoza ukanganganye kubera aho yatoje, ariko iyi kipe uwayiha Mashami Vincent nkamwungiriza kuri Licence D yanjye, twatoza ibirusha ibye kuko nta kintu kirimo. Biriya babibwira abantu b’injiji.”

Gaadiidka FC yahagamye APR FC bakanganya igitego 1-1, yagize ibibazo mu ngendo zayo ibona amatike itinze ndetse ibona make ku buryo yageze mu Rwanda ari abantu 19 barimo abayobozi ndetse n’abakinnyi ariko hatarimo abaganga kuko yitabaje abo yasanze i Kigali.

Uretse Rugaju,n’abandi bafana ba APR FC bashidikanyije ku rwego rw’uyu Mufaransa ahanini mu gukora impinduka aho yakuragamo abakinnyi bashoboye agasiga mu kibuga abari ku rwego rwo hasi.

Nubwo uyu mutoza Thierry Froger afite impamyabumenyi zihanitse ndetse akaba yaragiye ahabwa akazi mu makipe afite izina,nta kintu gikomeye yagezeho mu mupira w’amaguru ariyo mpamvu benshi bamushidikanyaho.

APR FC izakina na Gaadiidka FC yo muri Somalia mu mukino wo kwishyura uzaba kuwa Kane niba nta gihindutse gusa urwego iriho nta wakwemeza ko yasezerera Pyramids yo mu Misiri iramutse ikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa