skol
fortebet

Umunyamerikakazi wamenyekanye muri ruhago yavuze ko nta Mana ibaho kubera ko yavunitse

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Amerika, Megan Rapinoe, yakoze ibishoboka byose kugira ngo yishimire umukino we wa nyuma nk’uwabigize umwuga,ariko imvune yatumye asoza ruhago mu marira menshi.

Sponsored Ad

Rapinoe yavunitse ku munota wa gatandatu ubwo OL Reign yatsindwaga na Gotham FC muri Shampiyona y’igihugu y’umupira wamaguru mu bagore mu ijoro ryo ku wa gatandatu. Rapinoe yavuze ko yemera ko yangiritse Achilles.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Rapinoe yavuze ko atari akwiriye kuvunika ndetse ko kuba yavunitse ari igihamya ntakuka y’uko nta mana iriho.

Yakomeje avuga ko azajya kwivuza kwa“Aaron Rodgers” kugira ngo akire iyi mvune.

Yavuze ko azamwegera cyangwa se ashake undi muntu wese wamubaga.

Rapinoe yagize ati: "Ntabwo ndi umunyedini cyangwa ikindi kintu cyose kandi niba hariho imana,.... iki ni igihamya ko ntayihari."

Rapinoe yarangije umwuga we wo gukina ruhago mu ikipe ya Reign atsinze ibitego bine kandi anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego mu mikino 15 muri 2023.

Reign niyo kipe yonyine yakiniye muri NWSL.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa