skol
fortebet

Umunyapolitiki winjiza menshi umukinnyi amukubye inshuro 90

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Muri iyi minsi aho ubukungu bw’isi bukomeje kugenda busubira hasi abakinnyi mu ngeri zitandukanye bakomeje kuyoragura akayabo k’amafaranga arimo ayo bagurwa n’ayo bishyurwa nk’umushahara utaretse n’uduhimbazamushyi. Umuryango tugiye kubakorera ikigereranyo cy’ abakinnyi 5 bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi ndetse n’abanya politiki 5 bahembwa agatubutse ku isi.
Tugereranyije amafaranga Cristiano Ronaldo yinjije umwaka ushize n’umunya politiki winjije agatubutse usanga uyu Ronaldo (...)

Sponsored Ad

Muri iyi minsi aho ubukungu bw’isi bukomeje kugenda busubira hasi abakinnyi mu ngeri zitandukanye bakomeje kuyoragura akayabo k’amafaranga arimo ayo bagurwa n’ayo bishyurwa nk’umushahara utaretse n’uduhimbazamushyi. Umuryango tugiye kubakorera ikigereranyo cy’ abakinnyi 5 bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi ndetse n’abanya politiki 5 bahembwa agatubutse ku isi.

Tugereranyije amafaranga Cristiano Ronaldo yinjije umwaka ushize n’umunya politiki winjije agatubutse usanga uyu Ronaldo amukubye inshuro zirenga 90 ndetse niyo urebye ku bandi bakinnyi bakurikiye Cristiano Ronaldo usanga ari abaherwe cyane ku buryo abanya politiki nta ho bahurira nabo.

Benshi mu bakinnyi uretse kuba baba bahembwa akavagari k’amafaranga baba banafite ibigo bamamariza bityo amafaranga yabo akiyongera bikomeye.
Uru rutonde ni urwa amafaranga binjije mu mwaka ushize.

Abanyapolitiki 5 binjije agatubutse umwaka ushize

1. Lee Hsien Loong, Minisitiri w’intebe muri Singapore – umushahara wa 1,700,000 by’amadolari

2. CY Leung, umuyobozi wa Hong Kong – umushahara 530,000 by’amadolari

3.Tony Abbott, Minisitiri w’intebe wa Australia – umushahara wa 355,000
by’amadolari

4. Michael D. Higgins, Perezida wa Ireland – umushahara wa 345,000 by’amadolari

5. Xavier Bettel, minisitiri w’intebe wa Luxembourg – umushahara wa 340,000 by’amadolari.

Abakinnyi binjije agatubutse umwaka ushize

Cristiano Ronaldo - umushahara wa Miliyoni 93 z’amadolari

LeBron James -umushahara wa Miliyoni 86.2 by’amadolari ku mwaka

Lionel messi -umushahara wa Miliyoni 80 z’amadolari ku mwaka

Roger Federer – umushahara wa Miliyoni 64 z’amadolari ku mwaka

Kevin Durant – umushahara wa miliyoni 60.6 by’amadolari ku mwaka

Ibitekerezo

  • Ewe isi irakize burya abakene. BAkira nabo bakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa