skol
fortebet

Umunyarwanda uheruka kuva muri Man United yahishuye impamvu yabimuteye

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Noam Emeran, yatangaje ko yavuye mu ikipe y’igihangange mu Bwongereza, Manchester United, kugira ngo abone umwanya uhoraho wo gukina.

Sponsored Ad

Uyu Mufaransa ufite inkomoko mu Rwanda yitwaye neza mu ikipe nkuru ya Manchester United ubwo yari mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino,atsinda ibitego Leeds United na Chester bakinnye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,uyu musore yasinyiye ikipe ya FC Groningen yo mu Buholandi mu cyiciro cya kabiri.

Yari ahanzwe amaso n’amakipe menshi, arimo Strasbourg, Anderlecht na Norwich City mbere yo guhitamo kwimukira i Gronningen,aho yasinyiye amasezerano y’imyaka ine,imuguze akayabo kagera kuri miliyoni imwe y’amapawundi.

Emeran yavuze ko yahisemo gusinyira iyi kipe yo mu Buholandi,kuko yizeye ko azabona umwanya uhoraho wo gukina.

Ati"Nitabiraga buri gihe imyitozo mu ikipe ya mbere ya Manchester United. Uwo twahoze dukinana Donny van de Beek yambwiye ko FC Groningen ari ikipe nziza, ishyigikirwa cyane kandi imeze nk’umuryango. Nabonye videwo y’abafana mu mukino uheruka kubera mu rugo. Bahora bashaka rwose kurwanira ikipe yabo kandi ndashaka kurwanira abafana. ”

Emeran yavuze ko yiteguye kwitwara neza mu ikipe ye nshya kuko yizeye kuzaba umukinnyi ukomeye.

Ati“Ntegerezanyije amatsiko kuba indashyikirwa muri iyi kipe.

FC Groningen ifite gahunda nziza kuri njye kandi ibiganiro byerekanye ko iyi kipe yari inzi neza nk’umukinnyi.Aya n’amahitamo meza kuri njye yo gutera imbere haba mu kibuga no hanze.

Intego zanjye birumvikana ko ari ugukina cyane, gutsinda ibitego, gutanga imipira ivamo ibitego, muri make, kuba njye mwiza".

Emeran, wabyawe na nyina w’Umunyarwanda na se w’Umufaransa wakiniye Amavubi, yahamagawe inshuro ebyiri n’iki gihugu cy’Iburayi muri U16.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20, afite uburenganzira bwo gukinira ikipe yigihugu y’u Rwanda kandi ni umwe mu bakinnyi Amavubi atekereza guhamagara mbere y’amajonjora y’igikombe cy’isi 2026 azatangira mu Gushyingo uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa