skol
fortebet

Umunyarwanda yatwaye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya, ahiga kwegukana irushanwa

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda Niyonkuru Samuel yegukanye Agace ka Gatatu k’Isiganwa ry’Amagare “Grand Prix Chantal Biya” riri kubera muri Cameroun, ahigitse Umunya-Maroc Oussama Khafi bageranye ku murongo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 5 Ukwakira, abakinyi 55 ni bo batangiye iri rushanwa ryitiriwe Umugore wa Perezida Paul Biya, bava i Ébolowa berekeza i Mengong muri Sangmelima ku ntera y’ibilometero 104,2.

Niyonkuru yahageze mbere y’abandi yakoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 34, ibihe bingana n’iby’Umunya-Maroc Oussama Khafi mu gihe Rovder Pavol ukinira Dukla Banska Bystrica yabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda atanu.

Nyuma yo kwegukana aka gace,Niyonkuru Samuel yagize ati "Ejo dufite agace kazamuka,nk’abanyarwanda twiteze kuba twakongeramo ibihe,turabisgoboye kandi ejo byanze bikunze tuzongera ibihe.

Abakinnyi banjye bameze neza...Umwenda w’umuhondo urashoboka kuko kuri uyu wa Gatanu turakina agace kabanziriza aka nyuma.Birashoboka cyane ko twayitwara."

Yavuze ko icyabafashije ari ukumvira inama z’umutoza kuko bohereje imbere Manizabayo Eric hanyuma nabo basigara bahatana.

Tuyizere Étienne yabaye uwa gatandatu yasizwe amasegonda icyenda, Muhoza Eric, Byukusenge Patrick, Mugisha Moïse na Manizabayo Eric basoreza ku myanya ya 11, 30, 32 na 41 na bo basizwe ayo masegonda icyenda.

Umunya-Slovakia Pavol ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho amaze gukoreshwa amasaha umunani, iminota 43 n’amasegonda atanu, arusha amasegonda abiri Oussama Khafi na Niyonkuru Samuel.

Undi Munyarwanda uza hafi ni Muhoza Eric wa 12, arushwa amasegonda ane naho Mugisha Moïse wa 23 na Byukusenge wa 25 basigwa amasegonda 16.

Manizabayo Eric yambaye umwambaro w’umukinnyi uhiga abandi mu kuzamuka imisozi n’amanota 12, akurikiwe na Tuyizere Étienne unganya amanota umunani n’Umunya-Maroc Ed Doghmy Achraf.

Ku rutonde rw’abakinnyi bato, Rovdel Pavol ni we uri imbere arusha amasegonda abiri Niyonkuru Samuel mu gihe Muhoza Eric ari ku mwanya wa kane.

Ikipe y’u Rwanda yageze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange aho irushwa amasegonda arindwi na Maroc mu gihe Algeria ari iya gatatu irushwa amasegonda 16 nk’uko bimeze kuri SNH Vélo Club.

Agace ka Kane ka Grand Prix Chantal Biya 2023 kazakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira, aho abakinnyi bazahagurukira i Sangamelima berekeza i Avebé-Nvomeka ku ntera y’ibilometero 96,3.

Iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.2, uyu mwaka rigizwe n’uduce dutanu gusa aho rizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira. Ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu bya Cameroun, Burkina Faso, Bénin, Algérie, Maroc, u Rwanda na Côte d’Ivoire. Hari kandi n’amakipe asanzwe yo mu Bufaransa [Team France Defense], Slovakia [Banská Bystrica] na SNH yo muri Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa