skol
fortebet

Umunyezamu Mazimpaka wahesheje igikombe Rayon Sports yasezeye kuri ruhago

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Mazimpaka André wakiniraga Rwamagana City, yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru burundu kubera imvune zamwokamye.
Uyu munyezamu uheruka kuvugwa cyane ubwo yaheshaga igikombe cya shampiyona Rayon Sports yahisemo gusezera burundu umupira w’amaguru.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Mazimpaka André yavuze ko ikimuteye gusezera ari imvune zamuzengereje.
Ati "ntakubeshye, imvune zabaye nyinshi, zaranzengereje ni cyo kibiteye."
Imyaka yari ibaye 16 akina (...)

Imyaka yari ibaye 16 akina umupira w’amaguru aho yahereye mu bato ba Police FC akaba yavuze ko ikintu cyamushimishije kurusha ibindi ari igikombe cya shampiyona yatwaye muri Rayon Sports, akaba ari na cyo iheruka (2018-19).

Ati "mu myaka yose namaze nkina umupira w’amaguru icyanshimishije ni igikombe natwaye muri Rayon Sports. "

Mazimpaka ushimira abayobozi bose n’abakinnyi bakinanye, avuga ko nta kintu kigeze kimubabaza mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru. Avuga ko ubu agiye gutoza abana bato.

Mazimpaka Andre yavutse tariki ya 29 Ugushyingo 1989 avukira Bukavu muri Repubulika iharanira Demakarasi ya Congo (DRC) akaba we n’ababyeyi be barahise baza mu Rwanda ataruzuza umwaka aba ariho yakuriye.

Ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 5, abahungu 2 ndetse n’abakobwa batatu.

André Mazimpaka umupira we yawutangiye akiri umwana muto cyane kuko ku myaka 16 yari afite License imwemerera gukina icyiciro cya mbere.

Yatangiye umupira w’amaguru bikino, bamushyize mu izamu kubera uburebure ubundi yari umukinnyi wa basketball, ubwo yigaga kuri EPAK (Ecole Primaire d’Application de Kimihurura).

“Natangiriye ku ishuri ariko nkina basketball kuko nari muremure, bagakurikiza ko ndi muremure ko nabafasha muri basketball cyangwa Volleyball, nyuma twaje gukina amarushanwa y’ibigo (interscolaire) umunyezamu w’ikigo cyacu aza kuvunika biba ngombwa bitabaza umuntu muremure, njya mu izamu ntangira gutyo nitwara neza.”

Mazimpaka André yakiniye amakipe atandukanye arimo Renaissance, Police FC muri 2006 aho yamaze imyaka 6 ahita yerekeza muri La Jeuness ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, Vital’o, Espoir FC, Mukura VS, Musanze FC aho yavuye ajya muri Rayon Sports na Rwamagana City yarimo kugeza uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa