skol
fortebet

Umunyezamu wa Misiri yakoze agashya kadasanzwe mbere yo gusezerera Cameroon

Yanditswe: Friday 04, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abou-Gabal "Gabaski" yari afite inyandiko irambuye igaragaza uko abakinnyi ba Kameruni batera penaliti byari byanditse ku gapapuro kari kometse ku icupa rye.
Benshi batunguwe no kubona agapapuro k’icupa ry’amazi ry’uyu munyezamu kanditseho uko abakinnyi ba Cameroon batera penaliti byanamufashije akuramo 2 zirimo iya Moukoudi n’iya James Lea Siliki mu gihe Clinton Njie we yayiteye hanze.
Gabaski wabonye umwanya wo kubanza mu kibuga nyuma yo kuvunika kwa Mohamed El (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abou-Gabal "Gabaski" yari afite inyandiko irambuye igaragaza uko abakinnyi ba Kameruni batera penaliti byari byanditse ku gapapuro kari kometse ku icupa rye.

Benshi batunguwe no kubona agapapuro k’icupa ry’amazi ry’uyu munyezamu kanditseho uko abakinnyi ba Cameroon batera penaliti byanamufashije akuramo 2 zirimo iya Moukoudi n’iya James Lea Siliki mu gihe Clinton Njie we yayiteye hanze.

Gabaski wabonye umwanya wo kubanza mu kibuga nyuma yo kuvunika kwa Mohamed El Shenawy,yagaragaje urwego rwo hejuru muri iki gikombe cya Afurika kizarangira kuwa 06 Gashyantare 2022.

Gabaski usanzwe ari umunyezamu wa Zamalek,amaze gufasha Misiri gukomeza kuri penaliti inshuro 2 kuko ari nawe wari mu izamu ubwo basezereraga Cote d’Ivoire.

Misiri yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika isanzeyo Senegal nyuma yo gutsinda Cameroon kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko iminota 120,yakinwe kuri uyu wa Kane, yarangiye ari 0-0 ku mpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa