skol
fortebet

Umuraperi J.Cole yasubiye iwabo atarangije imikino ya BAL

Yanditswe: Wednesday 26, May 2021

Sponsored Ad

Umuraperi w’umunyamerika J. Cole wari uri gukinira ikipe ya Patriots yo mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League ntabwo azakina imikino ya 1/4 kuko yahisemo kuva mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.

Sponsored Ad

J.Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.

Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko kuri uyu wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane.

Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe.

Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na ’rebounds’ eshanu mu mikino yakinnye.

Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku biro bye ku Kacyiru,mbere y’uko asubira iwabo.

Uyu mukinnyi wafashije ikipe ya Patriots BBC mu cyiciro cy’amatsinda bakaba bari muri 1/4 cy’iri rushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena, yaraye ahaye abakinnyi bagenzi be n’umutoza impano z’inkweto zo mu bwoko bwa Puma.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa