skol
fortebet

Umurundikazi Niyonsaba yakuye umudali muri shampiyona y’isi

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Niyonsaba Francine umurundikazi umenyerewe mu gusiganwa muri metero 800 yaraye atwaye umudali wa silver mu mikino ya shampiyona y’isi yashojwe ku munsi w’ejo taliki ya 13 Kanama 2017 aho yaberaga mu mugi wa London mu Bwongereza.
Nubwo atari ubwa mbere atwaye umudali wa Silver,Niyonsaba Francine niwo mudali we wa mbere muri shampiyona y’isi cyane ko uwo aheruka gutwara yawutwaye mu mikino Olimpike yabereye I Rio de Janeiro mu mwaka ushize.
Uyu mukobwa w’imyaka 24 ntiyorohewe n’umunya (...)

Sponsored Ad

Niyonsaba Francine umurundikazi umenyerewe mu gusiganwa muri metero 800 yaraye atwaye umudali wa silver mu mikino ya shampiyona y’isi yashojwe ku munsi w’ejo taliki ya 13 Kanama 2017 aho yaberaga mu mugi wa London mu Bwongereza.


Nubwo atari ubwa mbere atwaye umudali wa Silver,Niyonsaba Francine niwo mudali we wa mbere muri shampiyona y’isi cyane ko uwo aheruka gutwara yawutwaye mu mikino Olimpike yabereye I Rio de Janeiro mu mwaka ushize.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 ntiyorohewe n’umunya Afurika y’Epfo Caster Semenya watwaye umudali wa zahabu aho yakoresheje umunota umwe amasegonda 55 n’iby’ijana 16 we yarangije akoresheje umunota umwe amasegonda 55 n’iby’ijana 96 mu gihe ku mwanya wa gatatu wegukanwe n’umunyamerika Ajee Wilson we wakoresheje umunota umwe amasegonda 55 n’ibyijana 65.

Niyonsaba akaba akomeje gushimisha abarundi cyane ko uko akomeza kwitabira imikino mpuzamahanga ayitwaramo neza ibintu biha icyizere abarundi cyo kuzegukana umudali wa Zahabu mu mikino iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa