skol
fortebet

Umusaza arashinja FERWAFA kwiba umwanya w’umuhungu we mu ishuri rya Bayern Munich

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza witwa Izabitegeka Innocent ari gusaba inzego zitandukanye kumurenganura nyuma y’aho umuhungu we Ishimwe Innocent atsindiye kujya kwiga umupira mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich ariko akimwa amahirwe havugwa ko atagejeje ku myaka.

Sponsored Ad

Uyu musaza n’umwana we baje I Kigali baturutse iwabo I Huye, babwiye Radio Fine FM ko umukozi wa FERWAFA yanze kubakira arabasuzugura cyane.

Uyu musaza yavuze ko umugore we yahamagaye uyu mukozi muri FERWAFA amubwira ko umwana we adateze kwiga muri iryo shuri.

Uyu musaza avuga ko umwana we yamujyanye no kuri Minisiteri ya Siporo banga kumwakira kandi yaratsinze akajya mu batoranyijwe.

Uyu musaza yagize ati"Naje I Kigali kandi nibidakemuka nzahava aruko mbonye Perezida Kagame".

Uyu musaza amaze iminsi igera kuri itatu ari I Kigali akurikirana iki kibazo cy’umwana we ariko avuga ko bamubeshya ko ibyangombwa bituzuye kandi we afite ibyuzuye neza birimo n’ibyo yahawe n’Ubuyobozi n’ibitaro umwana yavukiyeho.

Avuga ko yagiye kuri FERWAFA bakamuteragirna bamubwira nabi cyane kandi umwana we yari yatoranyijwe n’abazungu ba Bayern.

Uyu mubyeyi avuga ko bamutumye ibyangombwa byose,abizanye bamwemeza ko umwana we afite imyaka 10 kandi kandi afite ifishi,icyangombwa cy’amavuko n’inzandiko z’ubuyobozi zemeza ko afite imyaka 13.

Visi Perezida wa FERWAFA witwa Richard yavuze ko hari umwana bitiranwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA, ufite imyaka 10 bityo bari kubikurikirana neza.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA,Karangwa Jules yemeje ko uyu mwana afashwa gusa abandi batangiye kwiga.

Mu bana 50 bemerewe kwiga mu ishuri rya Bayern, yasanze 20 bararengeje imyaka bose barirukanwa.

Uyu mwana ngo yanze kwiga ishuri risanzwe kuko ngo ashaka gukinira Amavubi.

Amakuru aravuga ko umwanya w’uyu mwana ushobora kuba waribwe ugashyirwamo umwana w’umukire cyane ko ibyo bisanzwe bikorwa iyo hatoranywa abana bajya mu mashuri yigisha umupira.

Ibitekerezo

  • Ntibyumvikana niyo bahuza amazina ntibahuza ababyeyi na address yaho bakomoka!!!
    Bigenzurwe harimo amanyanga.

    Ibi nibyo bituma umupira wamaguru iwacu udatera Imbere, bakabura gufata abantu bashoboye bashiramo abadashoboye, nakumiro kbs

    Ruswa z’amoko n’ikimenyane biri muri iki gihugu!ahubwo uwo musaza nareba nabi baramufunga.ubwo hari umwana wa kibamba wicaye mu mwanya wuwo mwana.ejobundi murire ayingona ngo mwatsinzwe impano z’umupira mwazitaye sha uwampa kubayobora.ibintu mukora birambabaza cyane.uyu mwana mumuteje yanjye cg yige nabi kuko yiga ibitari impano ye kereka mbafashe.ejo ni mumusanga muri za mayibobo mu bajura mubasinzi ngo umuntu yaratunaniye.ari mwe mwabimuteye.ese Imana y"abakene ko ihari ivugiye muri HE akabakira akabumva mwajya he muvumbuwe nk’abo mumagare bahaye iminyenga y’indege abagore babo mumyanya y’abakinnyi?rahira ko imizinga itavamo imyibano?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa