skol
fortebet

Umutaliyani yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2023

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutaliyani Manuele Tarozzi niwe wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda katangiriye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, gasorezwa mu Mujyi wa Kigali.
Iyi Etape ya Nyamata-Mont Kigali, ibanziriza iya nyuma, yareshyaga n’ibilometero 115,8.
Umutaliyani Manuele Tarozzi ukinira ikipe ya Green Project-Bardianic yatsinze nyuma yo kuzamuka kwa Mutwe ari uwa mbere.
Abanyarwanda babiri Hakizamana (May Stars) na Nsengimana (Team Rwanda) bayoboye isiganwa ry’ uyu munsi igihe kirekire ariko (...)

Sponsored Ad

Umutaliyani Manuele Tarozzi niwe wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda katangiriye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, gasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Iyi Etape ya Nyamata-Mont Kigali, ibanziriza iya nyuma, yareshyaga n’ibilometero 115,8.

Umutaliyani Manuele Tarozzi ukinira ikipe ya Green Project-Bardianic yatsinze nyuma yo kuzamuka kwa Mutwe ari uwa mbere.

Abanyarwanda babiri Hakizamana (May Stars) na Nsengimana (Team Rwanda) bayoboye isiganwa ry’ uyu munsi igihe kirekire ariko ntibabasha kuzamuka Mont Kigali ari aba mbere .

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ni we wongeye kwambara umwambaro w’umuhondo, arusha Umunyarwanda Muhoza Eric amasegonda umunani gusa.

Tarozzi wasize abandi ubwo bamanukaga berekeza kuri Ruliba, yatsinze nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 53, arusha amasegonda 32 Mark Stewart wa Bolton Equities ndetse na Unai Iribar wa Euskaltel Euskadi.

Nsengimana Jean Bosco wari mu bayoboye isiganwa igihe kirekire ndetse akaba yageze kuri Mont Kigali ari imbere ubwo bahacaga mbere yo gusoza, yabaye uwa 12 arushwa umunota n’amasegonda 12.

Hakizimana Félicien wa May Stars, bari kumwe icyo gihe, we yasoreje ku mwanya wa 19 yasizwe iminota ibiri n’amasegonda abiri, mu gihe Muhoza Eric wa Bike Aid yabaye uwa 21 asizwe iminota ibiri n’amasegonda ane.

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane wa Green Project Bardiani, wabaye uwa 17 asizwe umunota n’amasegonda 54, ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 26, iminota 53 n’amasegonda icyenda, ibihe anganya na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team.

Kuba abakinnyi ba mbere banganya ibihe, byatumye hitabazwa itegeko ry’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) rivuga ko hateranywa imyanya bagize mu duce bakinnye kuva isiganwa ritangiye.

Lecerf William Junior wari wambaye umwenda w’umuhondo, ni uwa gatatu ku rutonde rusange arushwa amasegonda ane mu gihe Victor de la Parte (TotalEnergies) na Anatolii Budiak (Terengganu Polygon) barushwa amasegonda ane.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa gatandatu aho arushwa amasegonda umunani gusa, bimuha amahirwe yo guhatanira gutwara Tour du Rwanda izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare 2023, hakinwa Agace ka Munani kazabera i Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa