skol
fortebet

Umutekano mucye utumye Shampiyona ya DR Congo ihagarikwa

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere by’agateganyo, kugeza tariki ya 14 Mutarama 2017.
Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe k’umutekano kuma Stade ndetse n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bishobora kugaragara ubwo Perezida Kabila azaba asoza mande ye isigaje iminsi micye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, mu itangazo ryageneye itangazamukuru rigaragaza ko guhera tariki ya 15 (...)

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere by’agateganyo, kugeza tariki ya 14 Mutarama 2017.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe k’umutekano kuma Stade ndetse n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bishobora kugaragara ubwo Perezida Kabila azaba asoza mande ye isigaje iminsi micye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, mu itangazo ryageneye itangazamukuru rigaragaza ko guhera tariki ya 15 Ukuboza 2016 kugeza tariki ya 14 Mutarama 2016. Iyi mikino igomba kuba ihagaze bitewe n’umutekano utizewe neza kuma Stade ari kuberaho imikino.

Ministiri wa Siporo n’urubyiruko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Kambayi.

Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Kambayi, yabwiye Jeune Afrique ko guhagarika Shampiyona byatewe n’umutekano batizeye neza ubwo Perezida Kabila azaba asoza manda ye isigaje iminsi ine ndetse no kuba Abafana b’umupira w’amaguru nta buvandimwe bagaragaza mu gufana amakipe yabo.

Mu cyumweru gishize kuri Stade ya Martyrs abafana bumvikanye bavuga ko badakeneye Perezida Kabila. Mu minsi yakurikiye abandi bafana bumvikanye kuri Stade ya ‘Yebele’ ubwo ikipe ya DC Motema Pembe yakinaga na FC Renaissance, baririmbira indirimbo yo mu rurimi rw’Ilingara.

Bati “Eloko nini esilaka te! Kabila, oyebela, warrant esili!” bisobanuye ngo “ Kabila urabizi ko Manda yawe yarangiye?” akavuyo kahabereye katumye umusifuzi arangiza umupira igihe kitageze.

Mu gice cy’uburengerazuba kirimo ikipe ya AS Vita Club ikinamo umunyarwanda Sugira Ernest, iyi shampiyona ihagaritswe bageze ku munsi wayo wa 13. Mu gice cya cy’amajyepfo yo hagati, ikipe ya TP Mazembe niyo iza ku isonga n’amanota 27

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa