skol
fortebet

Umutoza Arsene Wenger yageze mu Rwanda

Yanditswe: Friday 14, May 2021

Sponsored Ad

Umutoza wamenyekanye muri wa Arsenal,Arsene Wenger, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Wenger wagizwe Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA yitabiriye inama izabera muri Kigali Serena Hotel, aho mu bandi bazayitabira harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza (...)

Sponsored Ad

Umutoza wamenyekanye muri wa Arsenal,Arsene Wenger, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Wenger wagizwe Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA yitabiriye inama izabera muri Kigali Serena Hotel, aho mu bandi bazayitabira harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Arsene Wenger yatoje Arsenal kuva mu mwaka wa 1996 kugeza muri 2018 ubwo ayihesha ibikombe 3 bya Shampiyona y’Ubwongereza.

Kuwa 20 Mata 2018 nibwo uyu munyabigwi yatangaje ko atazakomezanya na Arsenal mu mwaka w’imikino wakurikiyeho ndetse kuva ubwo ntiyasubiye mu kazi ko gutoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa