skol
fortebet

Umutoza Carlos Ferrer yasezeye ku kazi ko gutoza Amavubi

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umutoza w’Amavubi,Carlos Alos Ferrer yashyize kuri Instagram ubutumwa bwo gusezera kuri aka kazi yari amazeho igihe kitari kinini.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yashimiye amahirwe yahawe, anifuriza amahirwe abayobozi bashya ba FERWAFA n’abandi bakoranye.

Muri ubu butumwa uyu mutoza yagize ati "Ndashaka kwifuriza FERWAFA [AMAVUBI]amahirwe masa ahazaza,abayobozi bashya,abakinnyi,abatoza n’abafana.

Ndashaka kubashimira ko mwampaye amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cyiza cyane kandi nizeye ko ubu buyobozi bushya bwa FERWAFA babifashijwemo na Minisiteri ya Siporo bazagera ku ntsinzi vuba.

Yakomeje avuga ko ari igihe cyiza cyo gutangira umushinga mushya ku bayobozi bashya ba FERWAFA ariko nawe ari igihe cyo gutangira umushinga mushya kandi ko azahora ari umufana w’Amavubi.

Uyu mutoza utajya amara kabiri aho atoza yahawe akazi muri Werurwe 2022 ariko umusaruro ntiwabonetse nubwo bitamubujije guhabwa andi mashya.

Carlos Alós Ferrer yerekanywe nk’Umutoza w’Amavubi tariki 29 Werurwe 2022, asimbuye Mashami Vincent wari uyamaranye imyaka itanu guhera muri Kanama 2018 kugeza muri Werurwe 2022.

Mu gihe Ferrer yamaze atoza Amavubi, yabuze itike yo kwerekeza muri CHAN, nyamara Umutoza wamubanjirije Mashami Vincent,mbere y’aho yari yagejeje Amavubi muri 1/4 cya CHAN 2020 aza gusezererwa na Guinea ku gitego 1-0 kuri Stade Limbé muri Cameroun tariki 31 Mutarama 2021.

Uyu Munya-Espagne kandi yatoje imikino itanu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika irimo uwo Amavubi yanganyijemo na Mozambique igitego 1-1 kuri Stade ya Soccer City muri Afurika y’Epfo tariki 1 Kamena 2022.

Anganya na Benin rimwe indi nshuro nabwo baranganya ariko aterwa mpaga ndetse n’uwo batsinzwe na Mozambike ibitego 2-0 i Huye.

Ubu Amavubi yamaze gusezererwa mu gikombe cya Afurika cya 2024 nubwo asigaje umukino umwe azakina na Senegal.

Mu mikino 12 (habariwemo n’iya gicuti) yatoje ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinze umwe anganya 5 atsindwa 6,yinjije ibitego 4 yinjizwa 13


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa