skol
fortebet

Umutoza Koukouras agiye kurega Kiyovu Sports muri FIFA

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’umugereki, Petros Koukouras wahoze atoza Kiyovu Sports, agiye kuyirega muri FIFA nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga bavuganye.

Sponsored Ad

Uyu mutoza wahisemo gutandukana n’ikipe kubera ko itahembaga,yahisemo gutandukana nayo kuwa 14 Ugushyingo,yisubirira iwabo.

Ikinyamakuru INYARWANDA dukesha iyi nkuru kivuga ko Kiyovu Sports yahaye Koukouras amafaranga angana na Miliyoni 5 z’amezi abiri kuko ku kwezi yahembwaga Miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Kiyovu Sports yumvikanye na Koukouras ko amafaranga y’andi mezi 4 yari asigaye bazayamuha tariki 20 Ukuboza gusa ntabwo babikoze.

Muri ayo mafaranga harimo amafaranga y’amazi 2 y’umushahara, andi mezi 2 akitwa amafaranga yo gusesa amasezerano ndetse n’amafaranga yari yagurije ikipe afasha abakinnyi.

Aganira na InyaRwanda, Koukouras yemeje ko igihe cyo kwishyurwa cyageze akabura amafaranga.

Yagize Ati " Itariki twari twaravuganye zarageze ntihagira igikorwa. Ntabwo nigeze mpamagara Ndorimana kuko tutumvikana mu rurimi, ahubwo nahamagaye Perezida wungirije ndetse mwandikira n’ubutumwa bugufi gusa ntiyigeze ansubiza na n’ubu."

Petros Koukouras yemeje ko namara gutanga ikirego muri FIFA, Kiyovu Sports igomba kumwishyura amafaranga y’amazi 6 kuko amasezerano bari bagiranye aricyo yavugaga.

Kiyovu Sports iheruka guhemba abakinnyi mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize nkuko amakuru abitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa