skol
fortebet

Umutoza mushya w’Amavubi yavuze ibintu bibiri byamuzanye mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Torsten Frank Spittler, yavuze ko intego ze ari ugufasha u Rwanda gutsinda no gukina neza.

Sponsored Ad

Umutoza Spittler aganira n’Abanyamakuru ku mitegurire y’ikipe y’igihugu na gahunda ziri imbere zo gukomeza guteza imbere ikipe yavuze ko yaje gutuma itsinda.

Ati “U Rwanda ni ikipe irimo kugenda yiyubaka, ndi hano gutsinda buri mukino, nidutsinda imikino yose tuzabona itike, nzinjira mu mukino ndetse n’uwa kabiri wa Afurika y’Epfo nshaka gutsinda, nta mutoza uzagusezeranya gutsinda imikino yose.

Ndi hano kugira dutsinde, kugira ngo tugerageze gukina umukino mwiza bitari ugukiza izamu gusa.”

Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje Torsten Frank Spittler nk’umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023,yahise atangira imyitozo yitegura imikino 2 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azakinamo na Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Rwatubyaye Abdul agaruka kuri uyu mutoza yavuze ko ari umutoza mwiza ufite imyumvire iri hejuru abona hari icyo bizafasha Amavubi.

Ati “Navuga ko umutoza imyumvire ye iri hejuru, arashaka ko twiga, arashaka kutwereka uburyo umupira w’amaguru wubatse kugira ngo duhere kuri ibyo ng’ibyo tugira ibyo twakubaka mu ikipe y’igihugu, ni amahirwe kuri twe kuba dufite umutoza nk’uyu umaze igihe yigisha umupira nkeka ko hari byinshi azatugezaho.”

Amavubi azakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ni mu gihe tariki ya 21 Ugushyingo izakira Afurika y’Epfo mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ni imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa