skol
fortebet

Umutoza mushya wa Arsenal yatangiye gushyira igitsure gikomeye ku bakinnyi be

Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Arsenal Unai Emery yatangiye gushyira igitsure ku bakinnyi be aho yababujije kunywa imitobe ikozwe mu mbuto (fruit juice),mu rwego rwo kurushaho gutuma bitwara neza.

Sponsored Ad

Emery wasimbuye Arsene Wenger wari umaze imyaka 22 atoza Arsenal,yatangiye guhindura bimwe mu bisigisigi byasizwe nawe aho yatangiye yongera imyitozo muri Gym ndetse kuri ubu yamaze guca kunywa imitobe ikozwe mu mbuto.

Emery yiganye Wenger ubwo yageraga muri iyi kipe avuye mu Buyapani aho yaciye kunywera inzoga mu rwambariro ndetse aca n’ibiryo bitandukanye abakinnyi baryaga.

Unai Emery uherutse kubona intsinzi ye ya mbere ubwo yatsindaga Westham ibitego 3-1 mu cyumweru gishize,yahinduye uburyo bw’imyitozo arabukaza cyane ndetse byitezwe ko hari byinshi agiye guhindura mu minsi iri imbere.

Impinduka Wenger yakoze mu mwaka wa 1996 ubwo yageraga muri Arsenal avuye mu Buyapani ntizishimiwe bigitangira kuko bamwe mu bakinnyi be barivovose ariko mu mwaka wakurikiyeho begukanye igikombe ndetse andi makipe yo mu Bwongereza akopera Arsenal.

Unai Emery yatsinzwe imikino 2 ya mbere yakinnye muri Premier League,yitezwe na benshi mu bakunzi ba Arsenal bifuza ko yazura ikipe yabo yasubiye inyuma ku buryo bukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa