skol
fortebet

Umutoza mushya wa Chelsea yahishuye umukinnyi witanga kurusha abandi mu myitozo

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umutoza mushya wa Chelsea,Thomas Tuchel yatangaje ko mu gihe gito amaze mu ikipe yatangajwe n’ukuntu umunya Croatia,Matteo Kovacic yitanga cyane mu myitozo ndetse yemeza ko ngo niyo yahamagara imyitozo saa cyenda z’ijoro,nyuma y’iminota 15 gusa yaba amugezeho.

Sponsored Ad

Uyu mutoza w’umudage wahawe ikipe mu kwezi gushize ngo asimbure Frank Lampard yatangaje ko yashimishijwe n’ukuntu Matteo Kovacic yitanga cyane ari nayo mpamvu mu mikino yose amaze gukina yayibanjemo uko yakabaye.

Tuchel amaze gutoza imikino 5 muri Premier League ariko ntabwo aragirira icyizere N’golo Kante ukundwa na benshi mu bakunzi ba Chelsea kuko Matteo Kovacic yitanga kumurusha.

Yagize ati “Ndamukunda.Nshobora kubyutsa abasore saa cyenda za mu gitondo ariko we yaba yageze kuri Cogham saa 3:15 kandi yiteguye gutanga buri kimwe.Arumva kandi akinana ingufu ze zose.

Binsaba kumusaba kugabanya kuko mu myitozo aritanga cyane.Arakora cyane.N’amahirwe kumugira.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 amaze igihe akinana mu kibuga hagati na Jorginho muri Premier League mu gihe Kante wari umenyerewe yinjira mu kibuga asimbuye.

Muri iyi mikino 5 Chelsea imaze gukina iri kumwe n’umutoza Tuchel,yinjijwe igitego 1 cyitsinzwe na Antonio Rudiger.

RUtahizamu Timo Werner wari warabuze ibitego,yatsinze igitego mu mukino uheruka baheruka gutsinda Newcastle ibitego 2-0 kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Muri uku kwezi,Chelsea ifite imikino ikomeye irimo uwa Atletico Madrid muri Champions League,Southampton na Manchester United muri Premier League.


Thomas Tuchel yashimagije Kovacic kubera ukuntu yitanga mu myitozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa