skol
fortebet

Umutoza mushya wa Rayon Sports yanenze imwe mu myitwarire y’abakinnyi be atakunze

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Julien Mette,yavuze ko atishimiye uko abakinnyi be bitwaye ku mukino we wa mbere ndetse byatumye atizeza abafana igikombe cya shampiyona.

Sponsored Ad

Ubwo yari amaze gutsindwa na Interforce FC ibitego 2-1,umutoza wa Rayon Sports yavuze ko abakinni be hari ibyo badafite ndetse ari nabyo agiye guhindura mbere yo gusezeranya igikombe.

Yagize ati “Sinasezeranya igikombe, abakora batyo navuga ko ari ababeshyi. Niba umutoza aje agasezeranya Perezida igikombe, ntuzafate uwo mutoza. Icyo nasezeranya ni uguhindura iyi myitwarire nk’iyo nabonye.”

Yakomeje avuga ko iyo batakaje umupira batajya kuwushakana imbaraga.

Ati “Iyo batakaje umupira ntibahita bajya kuwushaka, ni ibidashoboka kuri njye. Iyo utakaje umupira ugomba kwihuta ukawisubiza, si ugusatira ugerageza, ugomba gusatira uryana.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko Amagaju FC bazakurikizaho muri Shampiyona ayafiteho amakuru ariko atari yo y’ingenzi kuko imyimvure ye ivuga ko 70% agomba gutegeka umukino bityo uwo bahanganye akamugenderaho.

Ati “Amagaju nyafiteho amakuru atari menshi cyane ariko si byo by’ingenzi kuri njye. Numva 70% ngomba gutegeka umukino, 30% nkamenya uwo duhanganye ariko ntabe ariwe dushingiraho cyane.”

Yakomeje avuga ko abafana bamutunguye kandi ko ari amahirwe akomeye abakinnyi be bafite.

Ati “Abafana nababwira ngo bazaze dukomeze dufatanye kuko uyu munsi bantunguye bari benshi kandi umukino ubanza twari twatsinze ibitego bine. Ni ibintu ntakunze kubona no mu Bufaransa.”

Muri rusange, Julien yavuze ko yatengushywe n’abakinnyi be nyuma yo gutsindwa umukino we wa mbere ariko agomba kwihangana akiga imyitwarire yabo.

Ati “Natengushywe, kuko ni umukino wanjye wa mbere ariko ngomba kwihangana nkiga abakinnyi banjye n’imyitwarire yabo mu kibuga no hanze. Uyu munsi nabonye ibintu byo gukosora haba hanze n’imbere mu kibuga.”

Yakomeje agira ati “Twakinishije abakinnyi badakunze gukina sinzi niba ari yo mpamvu batatanze ibihagije. Batakazaga umupira ukabona ntibaryana kandi ubundi ntabwo urindira kuribwa ngo ubone kugira icyo ukora. Abasimbuye bitwaye neza, baje barema uburyo bwinshi bw’ibitego.”

Ku wa Gatanu, tariki 26 Mutarama 2024, Rayon Sports izasura Amagaju FC saa 15:00 kuri Stade Huye. Kugeza ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa kane n’amanota 30, aho irushwa atandatu na APR FC ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa