skol

Umutoza Ole yanenze ubwitonze bukabije bw’abakinnyi be butuma bemera guhohoterwa n’abasifuzi

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Umutoza wa Manchester United witwa Ole Gunnar Solskjaer yanenze abakinnyi be kubera ubwitonzi bukabije bwabo butuma batajuririra ibyemezo bafatirwa aho yabasabye ko mu mikino itaha bajya begera umusifuzi bakamwereka ko batishimiye ibyemezo abafatiye aho biri ngombwa.

Uyu mutoza unengwa n’abafana ba United ko adahozaho mu gutsinda,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be ari abana beza ndetse batajya batonganya umusifuzi igihe abafatiye ibyemezo bidakwiriye ariyo mpamvu ngo muri iyi minsi ikipe isigaye irenganywa.

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko mu cyumweru gishize hari ibyemezo abasifuzi bafashe bigatuma United itsindwa na Sheffield United ariko abakinnyi be batigeze binubira imyanzuro y’umusifuzi.

Yagize ati “Wenda twakabaye twaraburanye cyane kuri ibyo byemezo.Turi abasore bitonda cyane.Wenda twakabaye twarabitinzeho cyane tugatuma abasifuzi babireba mbere y’uko umukino wongera gutangira.Ibyo nibyo bintu dukwiriye kwiga kandi bikadutera imbaraga.

Ntabwo tugomba kwitega ko tuzabona ikintu icyo aricyo cyose ku buntu.Hari ibiganiro birebire byabaye ku byemezo twagiye dufatirwa.

Icyakora sinshaka ko abakinnyi banjye bashyira igitutu kidakwiriye ku basifuzi.Ibyo tubibarekere niko kazi kabo.”

Igitego cya mbere cya Sheffield cyatsinzwe na Billy Sharp cyaremewenyamara amashusho yagaragaje ko yari yabanje gukorera ikosa David de Gea.

Umutoza Ole yarakajwe n’ibyemezo byafashwe muri uwo mukino ndetse yemeza ko amakosa yakozwe yakagombye kuba yahanwe na VAR kuko ariko kazi kayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa