skol
fortebet

Umutoza Pochettino yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Chelsea bavugirije induru abakinnyi

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Mauricio Pochettino aravuga ko "atarira" kubera ibibazo bya Chelsea ikomeje kwitwara nabi nyuma yo kunganya 0-0 na Bournemouth ndetse n’ibibazo by’imvune bigenda byiyongera.

Sponsored Ad

Ku cyumweru, Chelsea yabuze Moises Caicedo, Noni Madueke na Marc Cucurella kubera imvune n’uburwayi mbere y’uko inganya 0-0 na Bournemouth, kuri Stade Vitality.

Abafana bari baherekeje iyi kipe yabo bayivugirije induru nyuma yo kunganya bigatuma igira amanota atanu gusa mu mikino itanu ya mbere ya Premier League.

Ibi byatumye Chelsea ijya ku mwanya wa 14 w’agateganyo wa shampiyona.

Pochettino abajijwe ku gahinda kagaragajwe n’abafana b’iyi kipe,yavuze ko kwitwara nabi biri guterwa n’imvune zugarije ikipe.

Ati "Ntekereza ko abafana bazi ko iyo ushoye akayabo k’amafaranga nkariya abantu bavuga mu itangazamakuru,biba ari sawa, ariko ibi n’ibiba byitezwe. Iyo udatsinze n’ibisanzwe ko abafana batishima.

Ariko icyo nabwira abafana ni ibihe tudashobora guhindura, ukuri nuko tudashobora guhindura. Dufite abakinnyi benshi (hanze), mu by’ukuri tuzaba ikipe ikomeye igihe twese tuzaba turi kumwe.

Yaba Manchester City, Arsenal, amakipe yose ari mu bihe bisanzwe,abakinnyi bayo bose bameze neza, birumvikana ko ashobora guhatanira byose.

Kuki bitandukanye kuri twe? Kubera iki? biraterwa iki? Ntabwo dufite abakinnyi bacu bose kuva shampiyona yatangira. Twakora iki? Kuri njye, ntacyo navuga. Abafana bashobora gukora icyo bashaka."

Uyu yakomeje avuga ko ubu bafite abakinnyi 12 bavunitse kongeraho Noni, Cucurella na Caicedo.

Yavuze ko bagize amahirwe make kuko iyi kipe iba yatsinze Bournemouth mu mukino wo kuri iki cyumweru ndetse yemeza ko hagiye gukorwa impinduka kugira ngo ikipe itsinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa