skol
fortebet

Umutoza Seninga yahishuye inzira y’umusaraba yaciyemo kugira ngo yongere gutanga umusaruro

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Sunrise FC,Seninga Innocent yavuze ko yanyuze mu nzira y’umusaraba kugira ngo acike ku nzoga zari zaramubase byatumye ubu ahagaze neza muri shampiyona.
Mu kiganiro yahaye RBA,Bwana Seninga Innocent yavuze ko nyuma y’imyitwarire mibi yagize mu myaka yashize,yaje kwicara yitekerezaho ahitamo kureka Manyinya [Inzoga] none ubu ahagaze neza.
Yagize ati "Ntabwo ari ibintu bije ako kanya cyangwa inkuru mbarirano.Ni nyuma y’inzira nise iy’umusaraba naciyemo i Musanze n’ahandi.Nafashe (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Sunrise FC,Seninga Innocent yavuze ko yanyuze mu nzira y’umusaraba kugira ngo acike ku nzoga zari zaramubase byatumye ubu ahagaze neza muri shampiyona.

Mu kiganiro yahaye RBA,Bwana Seninga Innocent yavuze ko nyuma y’imyitwarire mibi yagize mu myaka yashize,yaje kwicara yitekerezaho ahitamo kureka Manyinya [Inzoga] none ubu ahagaze neza.

Yagize ati "Ntabwo ari ibintu bije ako kanya cyangwa inkuru mbarirano.Ni nyuma y’inzira nise iy’umusaraba naciyemo i Musanze n’ahandi.Nafashe umwanya wo kwitekerezaho bimpa imbaraga zo kwitekerezaho no kureba iyo nzira niba hari ibisitaza nahuraga nabyo.

Abantu baravugaga ngo Seninga n’umutoza mwiza ariko inyuma y’ikibuga hari uko bitagenda neza.Nafashe umwanya n’abantu bankunda,bangira inama,twagiye tuganira banyereka umurongo mwiza,bambwira ko mfite ejo hazaza ndicara nitekerezaho mfata icyemezo cyo kureka manyinya nkuko ubivuga.

Maze amezi umunani ntanywa inzoga,nta nubwo nteganya kongera kuzinywa ubu icyo nibanzeho n’akazi kanjye n’umuryango wanjye.Ngira ngo niyo mpamvu muri kubona ndi gutanga umusaruro mwiza uyu munsi."

Uyu mutoza yavuze ko ubu gahunda ari ukujya mu kazi akakavamo asubira iwe adaciye kubari ngo afate rimwe nkuko kera byagendaga.

Yagiriye inama abakinnyi yo gushaka abajyanama beza kuko aribyo byatuma batera imbere mu mwuga wabo.

Seninga yagarutsweho cyane mu bihe bya Guma mu rugo kuko yafashwe inshuro zirenze imwe na Polisi yo mu Karere ka Musanze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, yagiye kunywa ka manyinya.

Seninga yageze muri Sunrise FC mu mwaka ushize w’imikino iri mu Cyiciro cya Kabiri, ayizamura mu cya Mbere idatsinzwe umukino n’umwe.

Kugeza ubu mu gice cya mbere cya Shampiyona, Sunrise FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa