skol
fortebet

Umutoza Seninga yashimishijwe nibyo yagezeho muri shampiyona ishize

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yarangije kumwanya wa kabiri muri shampiyona dusoje imbere ya APR FC ifite amanota 61 ibintu byashimishije umutoza Seninga Innocent umaze umwaka umwe ayitoza aho yatangaje ko yishimiye ibyo ikipe ye yagezeho.
Uyu mutoza waje mu ikipe ya Police FC mu ntangiriro za shampiyona twasoje ku wa kane avuye mu ikipe ya Etincelles yari amaze kurokora kujya mu cyiciro cya kabiri .Akaba yaraje muri iyi kipe asimbuye Cassa Mbungo Andre.
Seninga yatangarije ikinyamakuru The New (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yarangije kumwanya wa kabiri muri shampiyona dusoje imbere ya APR FC ifite amanota 61 ibintu byashimishije umutoza Seninga Innocent umaze umwaka umwe ayitoza aho yatangaje ko yishimiye ibyo ikipe ye yagezeho.

Uyu mutoza waje mu ikipe ya Police FC mu ntangiriro za shampiyona twasoje ku wa kane avuye mu ikipe ya Etincelles yari amaze kurokora kujya mu cyiciro cya kabiri .Akaba yaraje muri iyi kipe asimbuye Cassa Mbungo Andre.

Seninga yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko yashimishijwe n’umwanya wa 2 yabonye.

Yagize ati “Kurangiza ku mwanya wa 2 bisobanuye ko twabashije kugera ku ntego zacu kuko nyuma yo gutakaza imikino myinshi, twihaye intego yo guhatanira umwanya wa 2 none tubigezeho. Twishimiye ko turangije shampiyona turi ku rwego rwo hejuru Icyo tugiye gukora ni ukwitegura imikino ya kimwe cya kane igikombe cy’Amahoro tuzahura na Rayon Sports.”

Ikipe ya Police igomba kwakira Rayon Sports ku Kicukiro ku italiki ya 19 kamena uyu mwaka mu mukino ubanza wo guhatanira igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa