skol
fortebet

Umutoza Ten Hag yiyemeje guhangana na Cristiano Ronaldo wongeye kwitwara nabi

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, avuga ko "arahangana" na Cristiano Ronaldo uyu munsi,nyuma y’uko uyu mugabo wabanje ku ntebe y’abasimbura ntakoreshwe mu mukino, arakaye agataha umukino utarangiye
Ubwo United yatsindaga Tottenham ibitego 2-0 mu ijoro ryakeye,Cristiano Ronaldo yasabwe kwishyushya ngo yinjire mu kibuga ariko ntiyahabwa umwanya,byatumye arakara cyane yigira mu rwambariro ku munota wa 89 umukino utarangiye.
Ronaldo w’imyaka 37, yavuye ku ntebe y’abasimbura ku munota (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, avuga ko "arahangana" na Cristiano Ronaldo uyu munsi,nyuma y’uko uyu mugabo wabanje ku ntebe y’abasimbura ntakoreshwe mu mukino, arakaye agataha umukino utarangiye

Ubwo United yatsindaga Tottenham ibitego 2-0 mu ijoro ryakeye,Cristiano Ronaldo yasabwe kwishyushya ngo yinjire mu kibuga ariko ntiyahabwa umwanya,byatumye arakara cyane yigira mu rwambariro ku munota wa 89 umukino utarangiye.

Ronaldo w’imyaka 37, yavuye ku ntebe y’abasimbura ku munota wa 89, nyuma gato y’uko Ten Hag yinjije mu kibuga Christian Eriksen na Anthony Elanga,ntamushyire mu kibuga.

Nyuma y’umukino,Ten Hag yabwiye abanyamakuru ati: "Ibyo nzabikemura ejo, si uyu munsi. Ubu twishimiye iyi ntsinzi.

Namubonye, ​​ariko sinigeze mvugana na we."

Nubwo United yinjije amasimbura batatu gusa muri batanuyari yemerewe mu mukino yatsinzemo ibitego 2-0 iwayo, Ronaldo yahisemo kuva ku ntebe hakiri kare maze yinjira mu rwambariro rwa Old Trafford.

Ibi bije nyuma y’iminsi itatu yerekanye ko atishimiye gusimburwa ku mukino wa Newcastle banganyije 0-0 ku cyumweru.

Ten Hag uwo munsi yavuze ko "nta kibazo" afite ku myitwarire ya Ronaldo, ariko yongeraho ko uyu munya Portugal agomba kumwereka ko akwiriye "gukomeza gukina".

Uwahoze ari rutahizamu w’Ubwongereza, Gary Lineker, yatangaje ko imyitwarire ya Ronaldo idakwiriye yatesheje agaciro kwitwara neza kwa United imbere ya Spurs.

Ku mukino wo ku wa gatatu, Lineker yagize ati: "Mbabarira,biriya ntibyemewe - biraciriritse cyane".

Abasesenguzi Ashley Williams na Micah Richards bemeranyije na Lineker.

Uwahoze ari myugariro w’Ubwongereza, Richards yagize ati: "Ku mukinnyi umwe mu beza b’umukino kubikora ikipe yawe yatsinze,birababaje".

Uwahoze ari kapiteni wa Wales, Williams yongeyeho ati: "Byari ijoro ryiza kuri Manchester United none hano twongeye kuvuga kuri Cristiano Ronaldo - nubwo atakinnye."

Ibitekerezo

  • Ronaldo si umukinnyi wo kurya bench

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa