skol
fortebet

Umutoza Thierry Froger yahawe umuburo mbere yo guhura na Mukura VS

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Thierry Froger wa APR FC yahawe umukino wa Mukura VS gusa,natawutsinda ngo arahitwa yirukanwa muri iyi kipe yagezemo mu mezi make ashize.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mutoza yahawe umukino umwe ngo arwane ku kazi ke kari mu mazi abira kuko atari kugera ku mutima abakunzi ba APR FC.

Iki kinyamakuru kigira kiti "Umutoza Thierry Froger Christian wa APR FC,yatezwe umukino wa Mukura VS nka nyirantarengwa,atawutsinda agashyirwa ku ruhande."

Abayobozi ba APR FC barimo Chaiman wayo, Lt Col Richard Karasira na Uwayezu François Régis umwungirije, bakoze inama nto ku Mutoza Thierry Froger Christian nyuma y’uko iyi Kipe y’Ingabo inganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Aba bakoze inama nto ubona ko batishimiye umusaruro w’uyu mukino ndetse ngo baganira ku mutoza Thierry Froger Christian.

Kunganya kwa APR FC na Bugesera, kwakurikiye uburyo imaze iminsi ikina ubona ko imikinire idashamaje ndetse ikaba yarasezerewe muri CAF Champions League inyagiwe na Pyramids FC ibitego 6-1.

Umutoza Thierry Froger ashinjwa kutagira abakinnyi 11 beza bahoraho nubwo kuwa Kabiri yari yongeye kubanzamo ikipe yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, hagati mu kibuga yubakira kuri Taddeo Lwanga, Niyibizi Ramadhan na Ruboneka naho Mugisha Gilbert na Kwitonda bakina ku mpande.

Uburyo asimbuza atinze, yewe n’amahitamo akaba ikibazo na byo byibazwaho.

Muri uyu mwaka w’imikino mushya, APR FC itsindwa cyane mu gice cya kabiri, bikaba byaherukaga kuba kuri Pyramids FC, Marines FC na Musanze FC. Ibi na byo biri mu bituma hibazwa ku bushobozi bw’uyu mutoza w’Umufaransa bivugwa ko ahembwa miliyoni 15 Frw ku kwezi.

Iyi Kipe y’Ingabo irasubira mu kibuga kuri wa Gatanu aho yakira Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona ubera i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa