skol
fortebet

Umutoza uri kuganira na Rayon Sports ngo asimbure Wade yamenyekanye

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade uheruka gutsindwa na Gasogi United bituma ikipe ijya ahabi mu gushaka igikombe cya shampiyona.

Sponsored Ad

Nubwo Wade atarahabwa ibaruwa, uyu munsi ntiyemerewe gukoresha imyitozo itegura umukino wa Interforce muri Peace Cup.

Rayon Sports yatojwe na LEBITSA AYABONGA usanzwe ari Umutoza wongera imbaraga muri iyi kipe.

Amakuru ahari nuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumije inama y’igitaraganya izabuhuza na Mohamed Wade wayitozaga, yiga ku gutandukana mu bwumvikane.

Amakuru dukesha IGIHE nayo ikesha umwe mu nshuti za hafi za Ndayizeye yemeza ko uyu mutoza w’Umurundi yaganiriye na Gikundiro.

Yagize ati "Yego uyu munsi [ku Cyumweru] mu gitondo bamuhamagaye bagirana ikiganiro, bamusobanurira uburyo ikipe ihagaze ndetse n’uko bifuza gutandukana n’Umutoza [Wade] vuba bishoboka. Gusa nta mwanzuro wafashwe, bamubwiye ko bari bwongera kuvugana."

Ndayizieye Jimmy atoza ikipe ya Le Messager yo mu Burundi iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 26 mu mikino 15 aho izigamye ibitego bitandatu, mu gihe Vital’o ari iya mbere n’amanota 36.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa