skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi ari gutoza abakinnyi ibyo bagakwiye kuba barize mu marerero

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ikomeje imyitozo Umudage Torsten Frank Spittler wagizwe umutoza mushya wayo yigisha abakinnyi guhanga udushya mu mikinire.

Sponsored Ad

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za FERWAFA,uyu mutoza yagaragaye yigisha abakinnyi gucenga n’ibindi bitandukanye bakabaye baramenye bakiri abana.

Amavubi ari kwitegura guhangana na Zimbabwe kuwa 15 Ugushyingo 2023,aho kuva ku cyumweru yatangiye imyitozo irimo kwiga ibitandukanye birimo no gucenga.

Abakurikirana ikipe y’igihugu banenze iyi mitoreze kuko batumva ukuntu umukinnyi ugeze mu ikipe nkuru y’igihugu yigishwa gucenga.

Umudage Torsten Frank Spittler aheruka guhamagara abakinnyi 30 agomba gukuramo abo azifashisha ku mukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

U Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 tariki ya 15 Ugushyingo rwakira Zimbabwe na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023, ni imikino yose izabera kuri Stade Huye.

Torsten Frank Spittler yahamagaye ikipe amaze iminsi 3 atangajwe nk’umutoza mushya bituma benshi bacika ururondogoro.

Abakinnyi 30 bahamagawe mu Mavubi

Abanyezamu:

Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
Muhawenayo Gad (Musanze FC)

Ba myugariro:

Omborenga Fitina (APR FC)
Serumogo Ali (Rayon Sports)
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
Ishimwe Christian (APR FC)
Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
Niyigena Clément (APR FC)
Mitima Isaac (Rayon Sports)

Abakina Hagati

Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu

Mugenzi Bienvenu (Police FC)
Sibomana Patrick (Gor Mahia)
Mugisha Didier (Police FC)
Nshuti Innocent (APR FC)
Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
Mugisha Gilbert (APR FC)
Gitego Arthur (Marines FC)
Rafael York (Gegle IF, Norvège)
Kwitonda Alain (APR FC)

Ibitekerezo

  • Mumuhe igihe agerageze naba mubanjirije ko ntacyo bagezeho muratangira ku munenga ataramara n’umwaka ikindi murebe mubataka afite ubwokoko uwo mutezeho umusaruro ninde?
    Murwanda dukwiye kuzamura impano ntabakinyi dufite bavandi?

    Barabizi akaba ari kubisubiramo se? Niba yabonyr icyujo akore iki koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa