skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi ku munsi akodesherezwa imodoka ya 188.000 FRW [IBYO AHABWA]

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Amavubi,Torsten Frank Spittler ukomoka mu Budage atangwaho akayabo ka miliyoni zirenga 23 FRW ku kwezi ubariyemo umushahara we n’ibindi by’ingenzi akenera.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha B&B FM UMWEZI,uyu mutoza uheruka guha ibyishimo abanyarwanda atsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi,akodesherezwa imodoka imufasha mu kazi ya 188.000 Frw ku munsi.

Mu bindi uyu mutoza ahabwa akayabo k’ibihumbi 5000 by’amadolari n’ukuvuga miliyoni zisaga 6 FRW mu gukodesha inzu abamo.

Umushahara we ni ibihumbi 12 by’amadolari ya Amerika ubwo akabakaba miliyoni 13 FRW.

Mu bindi ahabwa harimo ko ku kwezi imodoka imutwara ayikodesha ibihumbi 4500 by’amadolari,arenga miliyoni 5 FRW.

Torsten Frank Spittler ni umudage wavutse mu mwaka wa 1962, akaba yarakunze cyane gukora akazi kajyanye no kuba Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo z’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye birimo no muri Afurika.

Torsten Frank Spittler nta bigwi afite cyane nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, gusa yatangiye gutoza mu makipe y’abakiri bato, aho yabaye umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Budage bw’abatarengeje imyaka 16 mu mwaka wa 1998.

Mu mwaka wa 1999 yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nepal muri uwo mwaka gusa. Kuva 2003 kugera 2005 yabaye Umuyobozi wa tekinike w’igihugu cya Yemen, ako kazi kandi yagakoze muri Sierra Leone mu mwaka wa 2005 ndetse na Mozambique hagati ya 2009 na 2011.

Kuva mu mwaka wa 2000, uyu mutoza yatozaga ikipe yitwa TuS Holzkirchen ibarizwa mu cyiciro cya gatanu mu Budage yitwa Landesliga Bayern Südost, aho iyi kipe kugeza ubu mu mikino 16 imaze gukina iri ku mwanya wa 17 mu makipe 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa