skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi na FERWAFA bananiwe kumvikana ku makipe bakina mu mikino ya gicuti

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryanze ibihugu umutoza w’Ikipe y’igihugu "Amavubi" yashakaga gutumira ngo bazakine imikino ibiri ya gicuti mu mpera z’uku kwezi.

Sponsored Ad

Ingengabihe ya FIFA igena ko muri Werurwe hagati ya tariki 18–26 buri mwaka hakinwa imikino ibiri ya gicuti ari na yo mpamvu n’Ikipe y’Igihugu "Amavubi" iri gushakirwa amakipe izakina na yo, cyane ko nyuma y’Umunsi wa 23 n’uwa 24, Shampiyona izahagarara.

Kugeza ubu, u Rwanda ntiruramenya ibihugu ruzakina na byo nyuma y’uko habayeho kudahuza ku mahitamo hagati ya FERWAFA n’Umudage Torsten Spittler utoza Amavubi.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko hashize ibyumweru bibiri Umutoza Spittler amenyesheje ubuyobozi bukuru bwa FERWAFA ko ari mu biganiro n’ibihugu bya Qatar na Bahrain byo ku Mugabane wa Aziya ndetse ko hari amahirwe menshi ko bizemerera u Rwanda imikino ya gicuti.

Ibi ngo bamwe mu bayobozi ba FERWAFA ntibabikozwa, cyane ko imikino ya gicuti y’Amavubi izaba igamije kwitegura Bénin izakira Amavubi tariki ya 3 Kamena 2024, mu gushaka itike yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

FERWAFA irifuza ko Amavubi yakina na bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Guinea n’ikindi cyakwiyongeraho gishobora kuba Burkina Faso.

Amakuru yizewe IGIHE kivuga ko cyamenye ngo yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Gashyantare, abareberera Ikipe y’Igihugu; ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse n’Umutoza Torsten Spittler bahuriye mu nama ifata umwanzuro ntakuka kuri iki cyemezo.

U Rwanda ruyoboye itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026,n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa