skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yahishuye impamvu ikomeye atahamagaye Haruna Niyonzima

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler,yavuze ko impamvu atahamagaye Haruna Niyonzima ari uko hari abandi bakinnyi afite yakoresha ku mwanya we ndetse ko atifuzaga amakimbirane na murumuna we Muhadjiri.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye n’itangazamakuru kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Werurwe 2024.

Uyu mutoza yavuze ko ataganiriye na Haruna Niyonzima kuko yabonaga ko bitari ngombwa cyane ko afite abakinnyi benshi ku mwanya we.

Ati “Nta biganiro nigeze ngirana na we. Navuganye n’abo mfite harimo na murumuna we [Hakizimana Muhadjiri], hari Hakim Sahabo uzava mu Bubiligi, dufite Muhire Kevin wumva neza ibyo mubwira. Hari impamvu nyinshi zatumye mpitamo uwo mwanzuro kandi ntanifuza gushyira amakimbirane hagati y’abavandimwe.”

Yongeyeho ko Hakizimana utaraherukaga muri iyi kipe, yamaze kumva neza ibyo amwifuzaho mu Ikipe y’Igihugu “kandi ni umukinnyi namenye ko abakiri bato bari hano bamwigiraho byinshi n’iyo ari muri bagenzi be ubona babanye neza".

Hakizimana na we yashimangiye ko yaganiriye n’umutoza ndetse akemera gutanga byose mu Ikipe y’Igihugu kugira ngo afatanye na bagenzi be gukomeza guha ibyishimo Abanyarwanda.

Ati "Twaraganiriye byinshi, sinabivugira hano ariko bifite aho bihuriye n’Ikipe kandi byinshi ndi kubyubahiriza hano mu myitozo. Ni ahanjye ho kumwereka ibyo nshoboye. Kuba naraje ni uko nagerageje."

"Abakinnyi benshi hano ndabaruta ariko ngomba kugira ibyo nzajya mvugana na bo. Ibyo umutoza ashaka nzabikora kugira ngo mfatanye na bagenzi banjye, dutange ibyishimo kuko Abanyarwanda batuvugaho cyane.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagariwe kwitegura imikino ya gicuti u Rwanda ruzahuramo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe i Antananarivo rugizwe n’abakina mu mahanga 14 ndetse n’abakina imbere mu gihugu 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa