skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yavuze ko ashobora gutsinda Benin ibitego bitanu

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Amavubi,Carlos Alos Ferrer yavuze ko ikibazo cyo gutsinda ibitego mu mavubi amaze iminsi akivugutira umuti ndetse ko ashobora no ’kuzatsinda Benin ibitego bitanu’.
Ibi yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo yari amaze gutsindwa na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.
Nyuma y’umukino, Umutoza Carlos Alós Ferrer, yatangaje ko atishimiye umusaruro yabonye ariko nanone ko Abanyarwanda badakwiye gucika intege kuko arimo gutekereza kuzatsinda Bénin.
Yagize ati " Birumvikana (...)

Yagize ati " Birumvikana ntabwo twishimye kuko ntiwatsindwa ngo unezerwe. Gusa icyo twashakaga twakigezeho kuko twifuzaga guha umwanya buri mukinnyi."

"Ethiopie yateguye uyu mukino ishaka gutsinda kuko yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 65 kandi njye nari namaze guhindura abakinnyi icumi. Muri rusange ni umukino nafashe nk’imyitozo y’uwa Bénin."

Abajijwe ku kuba ikipe ye kubona ibitego bikomeje kuba iyanga, Carlos yavuze ko bikiri ikibazo ariko yishimira ko nibura baba baremye uburyo bwabyo.

Ati " Turacyafite ikibazo cyo gutsinda ibitego ariko nkomeje kubigisha kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu. Igisigaye ni ukwizera ko n’ibitego bizaboneka kuko mu mupira w’amaguru byose birashoboka, dushobora no kuzatsinda Bénin ibitego bitanu."

Amavubi aragera i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa Mbere, aho agomba guhurira n’abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe wagiye gusimbura Kwizera Olivier wagize imvune ku munota wa nyuma ntiyitabira.

Hari kandi Rafael York, Imanishimwe Emmanuel, Steve Rubanguka na Mutsinzi Ange.

Umukino ubanza Bénin izakiramo u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 22 Werurwe 2023 i saa 17:00 kuri Stade l’Amitie. Uwo kwishyura uzabera i Huye ku ya 27 Werurwe 2023.

Ibitekerezo

  • Nabona 1 azaba aro umugabo

    dukomeje gushira umutoza kukizere ariguha abanyarwanda amavubiyacu tuyarinyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa