skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yahishuye umukinnyi wamusuzuguye cyane

Yanditswe: Friday 26, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Torsten Frank Spittler, yagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo n’itangazamakuru cyagarukaga ku mikorere n’imikoranire hagati y’itangazamakuru n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Sponsored Ad

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024,cyitabiriwe na bamwe mu banyamakuru ndetse n’umutoza wungirije wa Amavubi Jimmy Mulisa.

Cyagarukaga ku buzima bw’ikipe y’Amavubi kuva ayigezemo ndetse nuko abanyamakuru bagiye bitwara.

Umutoza w’Amavubi Spittler avuga ku gusezerera Iradukunda Elie Tatou mu ikipe yagombaga gukina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi 2026,yavuze ko uyu mukinnyi yamusuzuguye.

Ati: “Tatou ni umukinnyi ukiri muto ukina umupira w’amaguru utangaje,azi umupira.

Icyabaye nuko namubwiraga icyo gukora ariko ntakurikije amabwiriza. Nahisemo kumurekura we na mugenzi we…

Mbere yo kumurekura, nagerageje kugirana ikiganiro na we ku bijyanye n’icyo yahindura nk’uko nabikoze kuri mugenzi we Mugunga, ariko sinamubona. Nohereje umuntu mubwira ko nashakaga kuvugana nawe ariko aranga, yari yagiye.

Iyo umuntu afite amakosa, ashobora gusaba imbabazi. Namubwiye ko ashobora kunsanga igihe cyose abishakiye agasaba imbabazi ariko ntabwo ataraza. ”

Uyu mutoza W’ikipe y’igihugu yemeje ko hari abakinnyi barenga 45 bakina hanze y’ u Rwanda bari gukurikiranwa kugira ngo bazafashe Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.


Umutoza w’Amavubi yahishuye ko Iradukunda yamusuzuguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa