skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yavuze kuri bamwe mu bakinnyi be bitwaye neza

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umudage Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yishimiye bamwe mu bakinnyi be nyuma y’imikino 2 amaze gutoza mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0,yabajijwe niba hari abakinnyi amaze kubona yishimiye imikinire ya bo, yavuzemo bake.

Ati "Ubu ndabazi amazina, mbere nari nzi amasura gusa, ubu gukuramo umwe biragoye ariko Djihad (Bizimana) kapiteni wacu, ni umwe mu bamfashije, ni umukozi, ubona ko no kuvugana na bagenzi be bamwumva."

"Undi navuga Fiacre (Ntwari) ni umukinnyi utuje, umfasha bagenzi be kubahagarika mu kibuga."

Yakomeje agira ati "mvuze undi navuga Innocent (Nshuti) wavuzwe cyane murimo kumushyira hasi sinzi aho mwabikuye, ngo ntacyo ashoye kandi ntabwo yari abikwiriye, mwebwe ntabwo muba mubona icyo ashoboye mu kibuga."

Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert, ayobora Itsinda C n’amanota ane, akurikiwe na Bafana Bafana igumanye amanota atatu.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga muri Kamena 2024 rusura Benin na Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Lesotho inganyije na Benin ubusa ku busa.

Lesotho, Zimbabwe na Nigeria zinganya amanota abiri mu gihe Benin ifite inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa