skol
fortebet

Umutoza w’Ubwongereza yateje urunturuntu kubera kugereranya Rashford na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’Ubwongereza Gareth Southgate yahawe urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru,kubera amagambo yavuze ko rutahizamu we Marcus Rashford wananiwe kubona umwanya muri Manchester United arusha umupira kizigenza Cristiano Ronaldo watwaye Ballon d’Or 4 ku myaka 20 afite.

Sponsored Ad

Gareth Southgate yavuze ko Rashford ku myaka 20 afite afite ubuhanga Cristiano Ronaldo na Harry Kane ubwo bari bafite imyaka 20 gusa byateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga kuko aba bakinnyi yavuze babanzaga mu kibuga kuri iyo myaka mu gihe Rashford we atarabasha gutaha mu mutima w’umutoza we Mourinho.

Southgate yavuze ko Rashford ku myaka 20 arusha Ronaldo ubwo yari afite imyaka 20

Yagize ati “Rashford afite ubuhanga budasanzwe.Tugomba kwibuka ko ku myaka 20 Kane atakinaga neza muri Spurs nkuko ubu Rashford ahagaze.Abakinnyi bakomeye ku isi nka Ronaldo uretse gucenga cyane ntabwo bari ku rwego rwo hejuru mu gutsinda ibitego nka Rashford.”

Gareth Southgate, yatangaje aya magambo nyuma yo gutsinda Ubusuwisi mu mukino wa gicuti baheruka gukina ku wa Kabiri igitego 1-0,cyatsinzwe na Marcus Rashford.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa